00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Niyonizera yahishuye uko urukundo rwe na Safi Madiba rwatangiye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Ugushyingo 2021 saa 05:32
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda yaciye umugani ati "Inshuti iva ku nzira”, uyu mugani byakoroha kuwuhuza n’urugendo rw’urukundo rwa Safi Madiba na Judith Niyonizera.

Ni urukundo rwashibutse ku mubano w’imyaka ine bari bamaranye mbere y’uko bakora ubukwe mu 2017.

Niyonizera uri mu Rwanda muri iyi minsi, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yahishuye uko urukundo rwe na Safi Madiba rwatangiye, uko yabanje kumubenga ndetse n’uko byabafashe igihe kugira ngo rutangire.

Avuga uko yahuye na Safi Madiba, Niyonizera yahishuye ko byagizwemo uruhare n’umugabo wo muri Angola bari baturanye muri Canada waje gukunda umuziki wa Urban Boys yiyemeza kuza gusura iri tsinda mu Rwanda.

Bitewe n’uko kugira ngo yumve neza indirimbo za Urban Boys byamusabaga kwiyegereza Niyonizera akamusobanurira, wa mugabo yamusabye ko batemberana mu Rwanda kugira ngo anabonereho guhura n’abagize iri tsinda yari yarihebeye.

Niyonizera avuga ko ubwo bari bageze i Kigali we yahise ataha, hanyuma wa mugabo we ajya kuri Hotel, bongera guhura bagiye kuganira n’abagize Urban Boys.

Ati “Tuvuye ku kibuga cy’indege njye ntashye, wa mugabo yaje kubaza uwari umutwaye niba yamuhuza na Urban Boys, birangira bavuganye. Ubwo bari bujye guhura nibwo yongeye kumpamagara turajyana.”

Ubwo bajyaga guhura na Urban Boys, Niyonizera avuga ko Humble Jizzo ariwe utari uhari.

Urban Boys yari ibonye abafana bayo bashya batuye muri Canada, bahanye nimero bakajya bavugana kenshi gashoboka.

Niyonizera avuga ko icyo gihe yari afite umukunzi, icyakora aza kugaruka noneho iby’urukundo rwe byaranze yongera guhura na Safi Madiba nawe wamubwiraga ko iby’urukundo rwe byanze.

Uyu mugore avuga ko kuva icyo gihe batangiye kuganira nk’abantu bifuza guteretana ariko Niyonizera we akavuga ko yabigendagamo gake kuko atibonaga mu rukundo n’umusore w’icyamamare.

Ati “Icyo gihe urabizi abahanzi twabitaga ibirara, numvaga bigoye ko nakundana na we.”

Umunsi umwe rero ubwo yari i Musambira ku ivuko, Safi Madiba yaramuhamagaye amusaba ko babonana.

Niyonizera yavuze ko icyo gihe yabwiye Safi Madiba ko batabonana kuko we yari yagiye ku ivuko, icyakora uyu muhanzi amubwira ko yifuza kuhamusura.

Niyonizera ngo yumvaga bitashoboka, ati “Abivuga hari abana bo mu muryango twari kumwe, bakajya bambwira ngo ubundi se Safi Madiba yaza muri iki cyaro, bati mwemerere urebe ko aza. Icyakora nanjye numvaga bitandimo, icyo gihe nanze no kumwakirira mu rugo mujyana mu baturanyi.”

Bitewe n’uko yari yakiriwe mu baturanyi, Safi Madiba yasabye ko bajya gusuhuza umubyeyi wa Niyonizera, bitangira guha icyizere uyu mugore ko uyu muhanzi yaba akomeje mu rukundo.

Ubushuti bwabo bwagiye bukura umunsi ku wundi birangira biyemeje gukundana kugeza mu 2017 ubwo barushingaga.

Niyonizera avuga ko yari yarabanje guhakanira Safi Madiba ibyo gukundana kuko yari umuhanzi, kandi icyo gihe bakaba barafatwaga nk’abadashobotse mu muryango nyarwanda.

Ku kijyanye n’ibyavuzwe ko yakundanye na Safi Madiba amwambuye Mutesi Parfine, Niyonizera yavuze ko atari abizi cyane ko atakundaga gusoma ibinyamakuru ndetse ko atari umuntu wakoreshaga cyane imbuga nkoranyambaga.

Ati "Njye icyo nzi ni uko yari yarambwiye ko urukundo rwe rwanze, ibyo kuba yari afite uwo bakundana ntabyo nari nzi rwose."

Kuva mu 2017 ubwo bakoraga ubukwe, urukundo rwa Safi Madiba na Niyonizera rwakunze kugarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Urukundo rwabo rwakunze kuvugwaho byinshi kuva rwatangira kugeza n’ubu.

Kuri ubu urujijo ni rwose kuri uyu muryango, Safi Madiba aherutse kwemeza ko yatandukanye na Niyonizera mu gihe uyu mugore we yatsembeye abanyamakuru ahamya ko abashakanye bagira uko batandukana kandi kugeza ubu inzira bicamo itaranyurwamo.

Safi Madiba na Niyonizera bakundanye imyaka irenga itatu mbere y'uko bakora ubukwe
Safi Madiba na Niyonizera bakoze ubukwe mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .