00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonizera Judith wahoze ari umufasha wa Safi Madiba yaciye amarenga yo kwinjira mu rukundo rushya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko muri Kanama 2020, Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye na Niyonizera Judith bari baherutse kurushinga, amakuru mashya acaracara ni uko uyu mugore akomeje guca amarenga ko yabonye umusore umuhoza amarira.

Amakuru y’uko Niyonizera Judith yabonye umusore bahuza urugwiro yatangiye kunugwanugwa kubera amafoto uyu mugore yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Niyonizera Judith yashyize kuri Instagram amafoto atandukanye amugaragaza mu bihe byiza n’umusore bifotozanyije mu bihe bitandukanye mu mihanda yo muri Canada aho asanzwe atuye.

Icyakora nubwo bikekwa ko uyu musore bifotozanya ariwe uri kumuhoza amarira, umwe mu bantu ba hafi b’uyu mugore baganiriye na IGIHE yavuze ko ngo yamutsembeye amubwira ko ari inshuti ye isanzwe.

Tariki 20 Kanama 2020, Safi Madiba yabwiye IGIHE ko yari amaze amezi atanu atandukanye n’uwari umugore we nyuma yo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.

Icyo gihe mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Maze amezi atanu nibana, njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho.”

Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n’amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati “Njye sinkoreshwa n’amategeko nkoreshwa n’umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.”

Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru yuko yatandukanye na Safi Madiba avuga ko we akiri umugore w’uyu muhanzi.

Ku mbuga nkoranyambaga ze, Niyonizera Judith ari gushyiraho amafoto ari kumwe n'umusore bivugwa ko bakomeje guteteshanya
Uyu musore bakunze kwifotozanya mu mihanda yo muri Canada
Judith Niyonizera yasohoye amafoto ari kumwe n'umusore bikekwa bacuditse
Niyonizera yasohoye amafoto amugaragaza yahuje urugwiro n'uyu musore
Mu 2020, Safi Madiba yahamije ko yatandukanye na Niyonizera Judith basezeranye kubana mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .