Judith Heard yavuze uko umugabo we yakiriye amafoto y’ubwambure bwe yasohowe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 Kamena 2018 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi bivugwa ko amafoto y’ubwambure bwa Judith Heard yasohowe n’abataramenyekana yamukururiye kwangwa n’umugabo we, uyu mugore yemeje ko urugo rwe rugishinze imizi nta makimbirane bigeze bagirana.

Yavuze ko akiri umugore wubatse ndetse ufitiye urukundo rwinshi umugabo we w’Umunyamerika witwa Dr. Alex Heard babyaranye abana babiri b’impanga n’undi bafashe bakiyemeza kuzamurera kugeza akuze.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Semakula Musa uri mu bazwi cyane muri Uganda mu biganiro byo kuri ‘internet’. Yavuze ko umugabo we yabonye ayo mafoto amwerekana yambaye ubusa ariko ngo yari abizi ko ari aya kera bityo ntibyamuteye ikibazo.

Yagize ati “Ndacyari umugore wubatse. Dr. Heard turacyari kumwe gusa yanga kujya mu maso y’itangazamakuru nubwo umugore we aba mu bijyanye n’imyidagaduro. Nta muntu wakwanga Nnalongo [umubyeyi w’impanga] kandi unagaragara neza nkanjye.”

Judith uvuka mu Rwanda amaze iminsi yarahindutse ikiganiro mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bitewe n’amashusho ye yakwirakwijwe aryamanye n’umusore ukiri muto utari umugabo we.

Ayo mashusho yakwirakwijwe ubwo Judith yari mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa mu kazi yagurirayo ibikorwa bye by’imideli n’abasanzwe babikorerayo. Yari aherekejwe n’amafoto menshi agaragaza imyanya ye y’ibanga yavuzweho byinshi.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yari iherutse gutangaza ko yahise itangiza iperereza rifite nomero GEF28/2018 kuri ayo mafoto ibisabwe na na Minisitiri muri Uganda ushinzwe Amahame Ngengamyitwarire n’Ubusugire, Fr. Simon Lokodo, ndetse itangira gushakisha uyu munyamideli nubwo byavuzwe kenshi ko ari uwo baryamanye wayasohoye.

Nubwo ari umunyamideli ukomeyi umugabo we ntakunze kugaragara mu itangazamakuru

Mu mafoto mashya ya Judith yashyizwe ahagaraga, hari aho yicaye atandukanyije amaguru, yikinze akenda gato gahishe ku gitsina n’amabere gusa. Yagaragajwe afashe ikirahuri cy’inzoga anatumura itabi. Akijya hanze yavuze ko uwayasohoye ‘ari umugome ugamije kubangamira ibikorwa bye no kumwambika isura mbi’.

Ntihazwi neza umuntu wasohoye amafoto agaragaza uyu munyamideli yambaye ubusa nubwo bivugwa ko ari umwe mu basore bigeze kugirana ibihe byiza kera. Bikekwa ko ari icyiciro gishya cy’ayasohotse mu mpera za 2013 nayo agateza impagarara muri Uganda.

Judith Heard ni umubyeyi w'abana batatu barimo impanga yabyaranye n'Umunyamerika Dr. Alex Heard
Judith Heard yavuze ko amafoto y'ubwambure bwe atigeze ateza umwiryane mu rugo rwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza