00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Heard agiye kwitabira Miss Environment International

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard agiye kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Environment International 2022 rizabera mu Buhinde mu 2022, aho azaba ahagarariye Uganda.

Iri rizaba ari irushanwa ry’ubwiza rya kabari yitabiriye nyuma yo kwitabira Miss Elite ndetse akegukana ikamba rya Miss Elite Africa 2021 naho yari yahagarariye Uganda.

Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko afite inkomoko mu Rwanda aba muri Uganda ikomokamo umubyeyi we umwe.

Irushanwa rya Miss Environment International, rihuriza hamwe abakobwa baturutse ku migabane itandukanye, rikaba rigamije guteza imbere umuco wo kurengera ibidukikije.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera mu Buhinde mu Mujyi wa Mumbai aho rizatangira tariki ya 21 Werurwe rikazarangira ku ya 2 Mata 2022.

Mu kiganiro na IGIHE Judith Heard yavuze yiteguye guhagararira Uganda muri iri rushanwa ndetse akomoza ku kukwitabira amarushanwa y’ubwiza akuze.

Yagize ati “Natoranyijwe guhagararira Uganda muri Miss Environment International 2022 mu Buhinde. Amarushanwa y’ubwiza ni ibintu ninjiyemo nkuze kandi ntabwo ari ibintu natekerezaga kuzakora, igihe mbonye amahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye ngomba kubikora.”

Yakomeje avuga ko icyatumye ashishikarira kwitabira amarushanwa y’ubwiza akuze ari uko yamaze kwisobanukirwa kandi imyaka atari imbogamizi kuri we.

Yagize ati “Amarushanwa y’ubwiza yitabirwa n’abakiri bato ariko nyuma ya byose biterwa n’uwo uri we n’icyo ushaka kugeraho, iyo wamenye ibyo nta cyagutangira. Kuri njye imyaka ni imibare, ufite ubwenge nta cyakubuza gukora.”

Judith Heard ni umugore w’abana batatu akaba yaramamaye mu kumurika imideli muri Afurika.

Judith Heard ni umwe mu bamurika imideli bazwi muri Afurika
Judith ufite ikamba rya Miss Elite Africa agiye kongera guhagararira Uganda
Judith aritegura guhagararira Uganda muri Miss Environment International

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .