00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John316 Vocal Band, itsinda ry’abanyempano mu kuririmba ‘Acapella’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 09:49
Yasuwe :
0 0

Biragoye ko mu Rwanda wabona itsinda rikomeye riririmba mu buryo bwa acapella nka Pentatonix yo muri Amerika imaze kubaka amateka ku Isi yose. Gusa, ibintu bishobora kuba bigiye guhindura isura nyuma y’itsinda rishya ryitwa John316 Vocal Band ryafashe umwanzuro wo kuririmba muri ubu buryo ariko bakavangamo no kuririmba harimo ibikoresho bya muzika rimwe na rimwe.

Ubu buryo bwa acapella baririmbamo ni uburyo bwo kuririmba nta bicurangisho byumvikana ari amajwi gusa.

John316 Vocal Band igizwe n’abantu 12 barimo abakobwa batandatu n’abasore. Babarizwa mu matorero atandukanye. Mu bagize iri tsinda harimo abize umuziki ku Nyundo barimo Peace Hoziyana witabiriye East Africa Got Talent, Ntigurirwa Danny wiyita Danny Country mu muziki ndetse na Iradukunda Annah usanzwe ari umunyeshuri ku ishuri ryo ku Nyundo risigaye riba i Muhanga.

Micomyiza Mpenzi yabwiye IGIHE ko iri tsinda bahisemo kuritangiza bajya gusenga Imana ikaza kubaha ijambo ryo muri Yohana 3:16 rivuga riti “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”

Ati “Izina ryacu urebye neza ubona ko rigizwe n’umurongo wo muri bibiliya. Twari mu gusenga dusoma muri Yohana 3:16 n’uko twafashe John316. Intego yacu ni ni ugutanga umusanzu twerereza Yesu tubwira abantu ko Yesu aruhura, ko Yesu yomora inguma ko Yesu ari karuhura.”

Iri tsinda ryatangiye gukora muri Kamena umwaka ushize. Rifite indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Jesus oh what wonderful child’, ku wa 7 Mata uyu mwaka bashyize hanze iyitwa “I see the light” mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubu bashyize hanze “Perfect peace”. Mu ndirimbo zabo eshatu bamaze gushyira hanze ebyiri zikozwe mu buryo bwa Acapella.

Bavuga ko bafite n’ibindi bihangano byinshi bazageza ku banyarwanda byiganjemo ibicuranzwe muri ubwo buryo.

Iyi yitwa ‘Peace perfect peace’ bashyize hanze ni indirimbo iboneka mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu gitabo cy’abadiventisiti, yakozwe mu ndimi ebyiri ikinyarwanda n’icyongereza bayifatanya n’akandi gato gasoza ko ku ndirimbo yitwa Total praise.

Iri tsinda riririmba indirimbo ziganjemo iza acapella
Rigizwe n'abasore n'inkumi biyemeje kuririmbira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .