00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joel Karekezi yujuje ‘Film Residency’ yatwaye asaga miliyoni 30 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ‘Film Residency’, inzu ifatwa nk’igicumbi cy’abanditsi ba sinema, ikaba yujujwe na Joel Karekezi wamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo filime ye yegukanaga igihembo cya mbere mu iserukiramuco rya FESPACO.

Uruganda rwa sinema mu Rwanda ruri kugenda ruzamuka mu buryo bugaragarira buri wese. Ni rumwe mu nzego zisigaye zitanga akazi ku bantu benshi. Icyakora kugira ngo sinema itere imbere bisaba ibintu byinshi kandi byose bisaba ubushobozi.

Bimwe mu bituma uruganda rutera imbere ni ukubona ubumenyi n’ubushobozi ku bari muri uwo mwuga.

Ni muri urwo rwego Joel Karekezi yatekereje umusanzu yatanga kugira ngo haboneke Abanyarwanda benshi bakora filimi nziza, bityo agira igitekerezo cyo gushinga ikigo kizajya gifasha abahanzi mu rwego rwa sinema kubona ahantu bakorera imishinga yabo, ‘Film Residency’.

Iki kigo ubusanzwe kitaba henshi muri Afurika yIburasirazuba, gifasha abahanzi ba sinema kuva ku gutegura inkuru za filimi kugeza ku rwego rwo kuzikora, kuzitunganya no kuzishakira amaserukiramuco n’amasoko ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo cyitwa ‘Karekezi Film Residency’, nyiracyo avuga ko cyamutwaye arenga miliyoni 30 frw.

Intego ya ‘Karekezi Film Residency’ ni ukuba igicumbi cy’ahakorerwa imishinga cyane cyane y’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika n’abandi banyamahanga bakeneye kuzamurwa mu rwego rwa sinema.

Joel Karekezi avuga iki kigo kizajya gifasha abanditsi ba sinema kugira ahantu hiherereye hatuje ndetse hari ibisabwa byose byafasha umuhanzi guhanga igihangano cyiza.

Ati “Umukinnyi wa filime aba akeneye ahantu heza yandikira, aho rero njye kubera kugenda mu bihugu bitandukanye nasanze nkwiye kubaka film residency.”

Muri iki kigo hazajya habaho gutumira inararibonye, abahanga muri sinema kuva ku bashoramari, abayobozi b’amafilimi, abanditsi, abatekinisiye n’abandi banyabigwi muri sinema batanga ubumenyi buzamura abazajya batoranywa.

Buri mwaka gahunda iriho ni uko hajya hakorwa nibura filimi imwe ndende yujuje ibisabwa kandi ikoze neza, na filimi ngufi icumi zikoze neza.

Kuri iyi nshuro guhera ku itariki ya 14 Nzeri 2021, iki kigo cyatangiye gukora no gutunganya filimi ngufi z’abanyarwanda batoranijwe bamwe bakaba basanzwe muri sinema abandi bakaba abatangizi.

Abasanzwe muri sinema bafitemo imishinga ni Jean Luc Habyarimana wakoze filimi ya Saa-ipo yigeze gutoranwa muri Tribeca Film Festival muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu w’2011, Black Belgian yatoranijwe muri Khouribga African Film Festival 2017 muri Maroc ikaza gutwara n’igikombe cy’umukinnyi mwiza wungirije.

Nambajimana Prosper wakoze filimi ngufi, yatoranijwe muri Ecrans Noir i Yaounde muri Cameroun, abandi ni Edouard Karamuka na Hakizimana Vincent bashya muri sinema.

Gukora iyi mishinga uko ari ine biri gukorwa na Karekezi Film Production na Karekezi Film Residency ku bufatanye n’Umunyamerikakazi Maria Scotch Mormo wanditse filimi zakunzwe kandi zamenyekanye harimo iya Steven Spielbergs yitwa Hook.

Uyu munyamerikakazi Maria Scotch Mormo azwiho kandi kuba umwe mu bahugura mu rwego rwo kwandika no gutunganya filimi ari naho yahuriye na Joel Karekezi bombi bahugura mu bikorwa bya Maisha Film lab yabereye i Kigali mu w’2011.

Karekezi Film Residency hamwe na sosiyeti itunganya filimi ya Karekezi Film Production bifite icyicaro mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana mu ntara y’uburasirazuba.

Ikiganiro na Joel Karekezi

Joel Karekezi ahagaze ku nyubako eshatu yujuje mu karere ka Rwamagana nka 'Residency' ya sinema
Joel Karekezi avuga ko iyi nyubako yamutwaye miliyoni zirenga 30 Frw
Kugeza ubu iki kigo kiri gukorerwamo filime enye zatoranyijwe
Izi filime ziri gukinirwa i Rwamagana zahaye akazi urubyiruko rwo muri aka karere
Muri izi filime hagenda havumburwamo impano zituruka mu karere ka Rwamaganan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .