00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yongeye gucudika na Ben Affleck

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] yagaragaye yasohokanye na Jennifer Lopez bikekwa ko bongeye gukundana.

Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu minsi ishize ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bari bari kumwe ndetse TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez ahitwa Bel Air.

Ngo aba bombi ariko ntabwo biramenyekana niba bari mu rukundo kuko inshuti zabo zemeza ko ahubwo bamaze iminsi ari inshuti z’akadasohoka nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”.

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Uyu muhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare, Jennifer Lopez avuzwe mu nkuru z’urukundo nyuma yaho ku wa 15 Mata yari yatandukanye n’uwari umugabo we Alex Rodriguez bavuga ko bagiye kubana nk’inshuti zisanzwe.

Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Rodriguez wahoze akina Baseball bari bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Jennifer afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony.

Jennifer Lopez yigeze gukora ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana hashize igihe gito. Nyuma yaje gukundana Ben Affleck ariko baza gutandukana batamaranye kabiri. Yanakundanye n’umuririmbyi Marc Anthony batandukana mu 2014.

Ben Affleck w’imyaka 48 na we yakundanye n’abarimo Jennifer Garner banabyaranye abana barimo Violet Affleck, Samuel Garner Affleck na Seraphina Rose Elizabeth Affleck.

Muri Mutarama uyu mwaka Ben Affleck yatandukanye na Ana Celia de Armas Caso[Ana de Armas] ukomoka muri Cuba umaze igihe yamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika ndetse no muri Espagne.

Imodoka yatwaye Ben Affleck na Lopez ubwo bari bavuye kugirana ibihe byiza muri Montana
Aba bombi bari barahagaritse urukundo rwabo guhera mu 2004
Jennifer Lopez n'uwahoze ari umukunzi we Alex Rodriguez baheruka gutandukana
Jennifer Lopez na Ben Affleck bagaragaye bari kumwe bikekwa ko bongeye gukundana
Ben Affleck na Ana de Armas baheruka gutandukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .