Jean Luc wazamuwe na King James yiyemeje kuba umuhanzi w’igihugu (Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Jean Luc Ishimwe, w’imyaka 20 ni umwe mu bahanzi bashya bigaragaje nk’abanyempano mu muziki w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, yazamukiye mu irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na King James ashimira cyane.

Ishimwe yiga mu mwaka wa Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya CBE [yahoze yitwa SFB] . Yamenyekaniye cyane mu irushanwa ryateguwe na King James ryari rigamije kuzamura abahanzi bafite impano ariko batagira ubushobozi bagombaga gufashwa binyuze mu mushinga King James yise “ID”.

Yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Uze njye nkomora’ yakozwe na Oskados Oscar. Ishimwe yabwiye IGIHE ko mu cyerekezo cy’umuziki we yifuza kuba umuhanzi ufitiye umuryango nyarwanda akamaro mu gutanga ubutumwa no kubaka umuziki wazatuma igihugu kirushaho kumenyekana.

Ati “Icyerekezo cyanjye muri muzika ni ukuba umuhanzi ufite icyo amariye sosiyete atari uwifitiye akamaro gusa ntacyo amariye abandi. Ubwo ni ukuvuga ubutumwa buri mu bihangano byanjye bigahindura benshii mu buryo bwiza. Gahunda mfite muri muzika ni ukuba umuhanzi w’igihugu, ngakora cyane ngeza ku bakunzi b’ibikorwa byanjye ibintu byiza.”

Yongeraho ati “Nkomeje ibikorwa bya muzika nitabira ibitaramo bitandukanye by’abandi bahanzi, ikindi ni uko nkomeje imyitozo myinshi kugirango nshimangire imiririmbire yanjye ya Live. Ikindi ni uko mfite indirimbo nshya izasohoka nyuma ya video ya ‘Nimpagera’.”

Ishimwe Jean Luc amaze gusohora indirimbo eshatu harimo ebyiri ze bwite yakoze mbere yo gutsinda irushanwa rya King James n’indi nshya yitwa ‘Nimpagera’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza