Jean Lambert Gatare wapfushije umugore agiye gukora ubukwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Gatare Jean Lambert wa Isango Star afite umukunzi mushya bitegura kurushinga nyuma y’umwaka ushize umugore we wa mbere yitabye Imana.

Mu Ukwakira 2016, Jean Lambert Gatare yagize ibyago apfusha umugore we wari umaze igihe kinini arwaye. Yabanje kuvurizwa mu Mujyi wa Nairobi nyuma ajyanwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ku Kacyiru ari naho yaguye ku itariki ya 1 Ukwakira 2016.

Nyuma y’umwaka ushize Jean Lambert Gatare apfushije umugore ubu aritegura kurushingana n’umukunzi we witwa Nikuze Odette. Ubukwe bwabo bombi buzaba mu Ukuboza 2017.

Umuryango wa Jean Lambert Gatare uzajya kumusabira umugeni ku itariki ya 26 Ukuboza 2017 mu muhango uzabera iwabo w’umukobwa ku Kicukiro hanyuma bajye gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Saint Michel.

Nyuma yo gusezerana na Nikuze Odette[Dede], abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Rugende ahazwi nka Rugende Park cyangwa se ’Rugende Training Centre’.

Gatare aherutse kwambika Nikuze impeta y'urukundo

Jean Lambert Gatare n’umugore wa mbere witabye Imana bari bafitanye abana batatu, umukobwa umwe mukuru Gatare Sandrine[uherutse gusoza kaminuza] n’abahungu babiri.

Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 1994, yubatse izina rikomeye mu itangazamakuru mu Rwanda. Mu bitangazamakuru bikomeye yakoreye harimo Radio BBC, Radio Rwanda ndetse ubu abarizwa mu itsinda ry’abayobozi bakuru ba Isango Star.

Aba bombi bakundanye nyuma y'urupfu rw'umugore wa Jean Lambert Gatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza