JayD wo mu Rwanda yagizwe Rudasumbwa wa Afurika 2017 (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Ukuboza 2017 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

JayD umwe mu banyamideli babikora by’umwuga mu Rwanda yegukanye ikamba rya Rudasumbwa wa Afurika mu birori byabereye muri Nigeria mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017.

Jay ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryasojwe mu ijoro ryacyeye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.

Uyu munyamideli wo mu Rwanda yagaragiwe na Rudasumbwa wari waserukiye Angola, naho ku mwanya wa Gatatu haza umusore wo muri Sierra Leone mu gihe ku mwanya wa Kane haje uwo muri Botswana.

JayD yegukanye iri kamba nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 muri Tanzania yahakuye igihembo gikomeye cy’umunyamideli wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba “Best Eastafrican Model of the Year 2017” mu bihembo bya Swahili Fashion Week.

Ibihugu byabashije kugera mu myanya umunani ya mbere harimo Nigeria, Botswana, Angola, Cameroon, Côte d’Ivoire, Rwanda, Mr Fashion Africa(wo muri Ghana) ndetse na Sierra Leone.

Umunyamideli waserukiye u Rwanda yari ahatanye n’abasore bo mu bihugu 15 bigaragara ko bubatse umubiri hashingiwe ku mafoto yasohowe n’ubuyobozi bwa Mister Africa International.

Ayotunde Fabanmo uyobora House of Twitch itegura Mister Africa International yabwiye ikinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria ko umusore wahize abandi ahabwa igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza bizaherekezwa n’umushahara w’amadolari 5000, amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika no kwambikwa mu buryo bugezweho mu gihe cy’umwaka wose.

U Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika, icyo gihe hatsinze uwitwa Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo.

JayD wo mu Rwanda[uwa kabiri ibumoso] yagizwe Rudasumbwa wa Afurika

Jay D yavuze ko amahirwe yo gutorerwa guserukira u Rwanda muri Mister Africa International yayabonye biturutse mu birori yitabiriye mu mwaka ushize byitwa Nigeria Men’s Fashion byabereye muri Lagos akabengukwa n’abategura irushanwa ritoranya rudasumbwa ku mugabane nyuma bakamwandikira bamusaba kuryitabira.

Jay D waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa
Ubwo biyerekanaga mu myenda yo kogana

Amwe mu mafoto y’abasore bari bahatanye na JayD

Rudasumbwa wa Angola
Rudasumbwa wa Cameroon
Rudasumbwa wa Comoros
Rudasumbwa wa Ivory Coast
Rudasumbwa wa Eritrea
Rudasumbwa wahize abandi mu mideli muri Afurika
Rudasumbwa wa Liberia
Rudasumbwa wa Nigeria
Uyu ni Rudasumbwa uhagarariye abakiri ingimbi muri Afurika
Uyu ni umusore wabaye Rudasumbwa uhagarariye Kaminuza zose muri Afurika
Togo , Cameroon , Liberia , Eritea , Nigeria , Mr Fashion Africa , Mr Teen Africa , Angola, Rwanda , Sierra Leone , Mr University Africa

Jay D wo mu Rwanda wagizwe Rudasumbwa wa Afurika

JayD aheruka kugirwa Rudasumbwa wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza