00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z yinjiye mu mubare w’abakoresha Instagram

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z yinjiye mu mubare w’abantu bakoresha Instagram.

Uyu muhanzi yagiye kuri uru rubuga ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 2 Ugushyingo. Yagiyeho mu rwego rwo kumenyekanisha filime yagize uruhare mu itunganywa ryayo yiswe ‘The Harder they fall’.

Ikintu cya mbere yashyize kuri Instagram ni amashusho yo kumenyekanisha iyi filime ye nshya igaragaramo abakinnyi nka Jonathan Majors, Idris Elba n’abandi.

Mu gihe gito Jay-Z amaze kuri Instagram agiye kugira abantu bakabakaba miliyoni ebyiri bamukurikira. Uretse umugore we Beyonce, nta wundi muntu akurikira kuri uru rubuga.

Iyi filime nshya ya Jay-Z yayobowe na Jeymes Samuel wanagize uruhare mu kuyandika afatanyije na Boaz Yakin.

Jay-Z ntajya akoresha imbuga nkoranyambaga cyane, akoresha Twitter ariko nko kuva mu 2018 amaze kwandikaho inshuro ebyiri.

Jay-Z ni umwe mu bantu badakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .