00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yashyinguwe; Bulldogg yiha umukoro (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yashinguwe mu Irimbi rya Rusororo, mu ruvunganzoka rw’abantu bamwe mu bafana be bateza umuvundo, ndetse umuhanzi Bulldogg babanye muri Tuff Gang yiyemeza kuzafasha abana asize mu bushobozi buke afite.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021 aho abakunzi b’uyu muhanzi, umuryango we n’abandi benshi bari bagiye kumuherekeza bwa nyuma ashyingurwa.

Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice mu ijambo yavugiye ku irimbi yatangaje ko yari yamaze kwakira agahinda ndetse agatangira guseka kuko yari yamaze kubona ko umuvandimwe we misiyo yari afite ku isi yayirangije neza.

Ati “Njye ntabwo nkiri kurira simbabeshya, nta nubwo ari no kwihangana. Impamvu ntari kurira namaze kubona ko Jay Polly hari misiyo yari afite ku isi , rero mu gihe yari ayisoje yagombaga gushaka inzira ya bugufi acamo atararambirana. Bamporiki yabivuze ati ‘burya iyo umuntu acyuwe ikivi cye aba acyushije.”

Yakomeje avuga ko babanye neza mu myaka bamaranye ndetse agaragaza ko ibyabaye byose kuri we yabonye ari nk’umwanya wo kwiga, Imana yari yaramuhaye.

Ati “Mu myaka 33 twabanye ari murumuna wanjye wari umwanya wo kwiga. Ubu ni bwo nafashe umwanya wo kumva indirimbo ze, abantu twagendanye mu modoka mwakomeje kumva ndi kumva indirimbo yitwa ‘Ninde’ sinzi impamvu iri kungarukamo cyane ariko irimo ibintu biteye ubwoba. Irimo ibintu bituma yibaza ngo yayiririmbye byagenze bite? Yaririmbye ibintu biri kuba aka kanya kuko atangira avuga ngo amarira yose mwarize muyihanagure kandi yayiririmbye mu 2016.”

Yavuze ko yamubereye murumuna we mwiza kandi w’umugabo, agaragza ko hari igihe yamubwiraga ibintu akavuga ngo ndanyura aha kandi nyuma mukuru we agasanga ibyo yahisemo ni byo byo.

Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye nka Bulldogg yavuze ko byinshi yari kuvuga yakabivuze akiri muzima kuko banyuranye muri byinshi mu buzima.

Ati “Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi kuko ibyo ntamubwiye akiri muzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw’ubuzima ntabwo twabaye inshuti ahubwo twari abavandimwe. Hari igihe twaryamaga mu nzu nta kintu cyo kurya dufite, dufite nka 1000 Frw ariko tukavuga tuti ‘tuzabikora nubwo twavukiye mu miryango idakize.’ Twarasunikanaga. Agahinda ntabwo kashira aka kanya kubera kubona umuntu mwasangiye mukennye cyangwa mukize umushyize mu itaka ni agahinda gakomeye.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko mugenzi we ibyavuzweho ko yazize we atabyemera kandi ariko bizahora kugeza igihe na we azava mu mubiri.

Ati “Ibyo yazize ni ibyo bamushyizeho byose sinabyemera, nzabihagararaho kugeza umunsi nzongera gusubira ku muremyi. Ni ubusa. Yari afite abana babiri. Ukuntu ari umuntu utangaje nta mugore wamuvangira kuko bose basa na we. Twese uko turi aha Fifi cyangwa Sharifa mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Kabaka (Jay Polly) kuko yabitagaho cyane. Njye aba bagore be nibampamagara nzabafasha. Nahoze mbwira Sharifa kuzahuza umwana n’uwo yabyaranye na Fifi.”

Yavuze ko bajyaga bashwana ariko ubu akaba yaramubabariye akimenya amateka. Yamusabiye Imana kumugirira ibambe bakazongera guhurira aheza.

Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal yavuze ko yamenyanye n’uyu muhanzi mu 2009, bagakundana imyaka ibiri nyuma bakaza no kubyarana. Avuga ko uwe ari na we w’imfura wa Jay Polly bamukunda.

Mbabazi Sharifa babyaranye umwana witwa Khloe Ifeza, yavuze ko icyo azi ari uko uyu muhanzi yakundaga abana be cyane, ndetse na bo bakaba bafite impano nk’iya se.

Ati “ Icyo muziho yakundaga abana be ni yo mpamvu yamuhaga abana basa na we ni na yo mpamvu nifuza ko abana be umubano wabo wakomera kurushaho kuko na bo bafite impano ikomeye. Bafatanyije bakora ikintu kiruta icya se.”

Bangamwabo Octave wafashaga Jay Polly mu mategeko, yavuze ko uyu muhanzi yapfuye bamaze iminsi mike bahuye ndetse bari barimo gutegura dosiye y’urubanza rwe ngo azagaragarize urukiko ko ari umwere arekurwe.

Abafana bari uruvunganzoka i Rusororo
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi guherekeza 'umwami' wa Hip Hop
Abantu benshi baje muri iki gikorwa bari bafite agahinda ku maso
Mu muhanda bagendaga bagaragaza urukundo bakundaga Jay Polly
Abana ba Jay Polly uko ari babiri bari bagiye kumuherekeza
Abana ba Jay Polly ndetse n'ababyeyi babo bari bashenguwe no kubura uwo bakundaga
Abantu bari bacitse intege ku buryo byageze aho bigasaba ko buri wese ashyigikira mugenzi we
Abantu bari benshi bashaka kujya aho Jay Polly yashyinguwe biba ngombwa ko hashyirwaho umupaka
Abafataga ijambo wabonaga baciwe intege n'urupfu rwa Jay Polly
Abantu batandukanye bari bitabiriye guherekeza uyu muhanzi
Abarimo Dj Pius na Madebeats bari bagiye guherekeza Jay Polly
Agahinda kari kose kuri Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly
Akababaro kari kose kuri Mbabazi Sharifa wabyaranye na Jay Polly
Bamenya ni umwe mu bari bagiye guherekeza Jay Polly
Bangamwabo Octave wafashaga Jay Polly mu mategeko yavuze uyu muhanzi yapfuye bamaze iminsi mike bahuye ndetse bari barimo gutegura dosiye y’urubanza rwe ngo azagaragarize urukiko ko ari umwere arekurwe
Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bari kuganira
Benshi bavugaga ko uruganda ruhombye umuraperi w'inkingi ya mwamba
Bulldogg na Mbabazi Sharifa wabaye umugore wa Jay Polly baganira
Bulldogg ni we wenyine muri Tuff Gangs waje guherekeza mugenzi we
Bulldogg yavuze ko azakora uko ashoboye agafasha umuryango Jay Polly yasize
Harerimana Joseph Yongwe wabwirije mu muhango wo gusezera kuri Jay Polly
Imiborogo yari yose ku bakunzi ba Jay Polly
Indirimbo za Jay Polly zakoze ku mitima y'abakire n'abakene
Abantu basezeye Jay Polly mbere y'uko ajyanwa gushyingurwa amarira atemba
Jay Polly yashyinguwe nyuma y'iminsi itatu yari amaze apfuye
Isanduku yari irimo umurambo wa Jay Polly ubwo yururutswaga mu mva
Ubwo umurambo wa Jay Polly wagezwaga i Rusororo
Ubwo umurambo w'uyu muraperi wasohorwaga iwe
Jay Polly yashyinguwe aratwa umusanzu we mu iterambere rya muzika nyarwanda
Umukobwa mukuru wa Jay Polly ni we washyize umusaraba ku mva ye
Junior umenyerewe mu gusobanura filime yari yagiye gushyingura Jay Polly
Mbabazi Sharifa wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Khloe Ifeza, yavuze ko icyo azi ari uko uyu muhanzi yakundaga abana be cyane
Mbabazi Sharifa ubwo yerekezaga ku irimbi agiye kuherekeza uwo babyaranye
Mbabazi Sharifa yavuze ko mu gihe yamaranye na Jay Polly ntacyo amushinja cyane ko yitaga ku mwana we
MC Tino ni umwe mu bari bagiye guherekeza Jay Polly
Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal yavuze ko yamenyanye n’uyu muhanzi mu 2009, bagakundana imyaka ibiri nyuma bakaza no kubyarana
Umukobwa mukuru wa Jay Polly yari yagiye guherekeza se

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .