Jane Mutoni wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 yinjiye mu basoma amakuru kuri TVR

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Gashyantare 2021 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Jane Mutoni wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2016 yinjiye mu basoma amakuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Mutoni uzajya ufatanya na Gloria Mutesi mu gusoma aya makuru, yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye kuba umwe mu banyamakuru ba Televiziyo y’u Rwanda.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko Imana ari iyo kubahwa. Mvugishije ukuri nta magambo yasobanura icyo uru rugendo mu itangazamakuru ruvuze kuri njye, gusa ndashimira kuba nabigezeho!”

Yakomeje avuga ko urugendo rwe rutari rworoshye, yemeza ko ariko ruzafasha benshi kugera ku nzozi zabo. Kuri we iyi ngo ni intangiriro.

Mu 2017 Mutoni Jane yaserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Heritage Global Pageant atahana umwanya wa kabiri inyuma y’Umufaransakazi wegukanye ikamba.

Miss Mutoni Jane yari asanzwe afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco yambitswe muri Miss Rwanda 2016, yagizwe Igisonga cya Mbere cya Miss Heritage Global Pageant 2016-2017 mu gihe Umufaransakazi witwa Théodora P. Marais yahigitse bose atahana iri kamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global Pageant yitabiriye ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye baturuka mu bihugu birenga 28, ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2017, bibera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand, Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Jane Mutoni azajya akorana na Gloria Mutesi usanzwe usoma amakuru y'Icyongereza kuri TVR
Jane Mutoni yahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage Global

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .