00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James & Daniella bahishuye aho bakomoye umushinga wo gufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

James Rugarama na Daniella Rugarama baririmbana mu itsinda bise ‘James&Daniella’ bafite umushinga wo gufasha urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, binyuze mu kubigisha ndetse no kubereka ibibi byabyo ndetse no gushyigikira imishinga urwabashije kubyigobotora.

Aba bahanzi baturuka mu muryango umwe kuko ari umugore n’umugabo, bavuze ko uyu mushinga wabo bazawushyira mu ngiro binyuze mu ivugabutumwa, kubafasha kwiga no gushyira mu bikorwa imishinga y’abafashe icyemezo cyo kubivamo.

Ubwo baganiraga n’abanyamakuru basobanura umushinga batanze muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’, aba baramyi bavuze ko ari igitekerezo bagize nyuma yo kubona ubuzima bubi bw’umuvandimwe wabo wari wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Daniella yagize ati “Twe dufite umuvandimwe wa hafi mu muryango wari warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubuzima yari abayemo wabonaga ko bubabaje. Nk’umuryango twishatsemo ubushobozi tumujyana mu kigo ngororamuco.”

Uyu muvandimwe ngo yatumye babona ko bakwiye gufatanya na Leta muri gahunda yo guhangana n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yavuze ko bifuza kujya bakora ibikorwa by’ivugabutumwa no gutanga ibiganiro mu bigo bitandukanye bigororerwamo urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse no mu magereza.

Nyuma yo kubigisha, James we yavuze ko bifuza kujya bafasha urubyiruko ruvuye kugororwa ku buryo bwo kurwigira imishinga no kuyishakira abaterankunga hagamijwe ko ubuzima bwabo budasubira inyuma bakisanga babisubiyemo.

Si James na Daniella bavuze ku mishinga yabo kuri uyu munsi, itsinda rya True Promises Ministries ryasobanuye umushinga wabo wo gufasha abana baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure.

True Promises Ministries bavuze ko umushinga wabo ujyanye no kwigira aba bana imishinga yabafasha kubaho neza ndetse no kuyishakira abaterankunga.

Umuhanzikazi Gisele Precious we yavuze ko afite umushinga wo gushyigikira abakobwa n’abagore bafite impano benshi bakunze kwitirira iz’abagabo.

Abahanzi bakomeje gusobanurira abakunzi babo imishinga yabo kugira ngo bakomeze kubashyigikira binyuze muri ‘Rwanda Gospel Stars live’.

Byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 umuhanzi uzahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 15 bamaze gutangazwa, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300* nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa akanyura hano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .