00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jada Pinkett Smith yahishuye amabanga arebana no gutera akabariro hagati ye n’umugabo we Will Smith

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Ukwakira 2021 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika Jada Koren Pinkett Smith, akaba n’umugore wa Will Smith na we wamenyekanye cyane muri sinema yavuze byinshi ku mubano n’umugabo n’amabanga yabo ajyanye no gutera akabariro.

Yabivugiye mu kiganiro asanzwe akora cyitwa ‘Red Table Talk’ aho yari yatumiye abarimo umubyeyi we Adrienne Banfield-Norris ndetse na Gwyneth Paltrow usanzwe ari umukinnyi wa filime.

Muri iki kiganiro aba bombi bagarukaga cyane ku buzima bwo gutera akabariro ndetse Jada Pinkett Smith, yavugishije ukuri avuga ku mubano we wo mu gitanda n’umugabo we wagiye uzamo ibibazo rimwe na rimwe.

Uyu mugore yavuze ko yagiye agira igitutu ariko akagorwa no kuvuga icyo ashaka mu buzima bwe bwo gutera akabariro.

Ati “Biba bikomeye. Ikintu Will nanjye tuvugaho ni urugendo. Twatangiye muri ibi dufite imyaka mike cyane, imyaka 22. Ni yo mpamvu igice cyo kubazwa inshingano zanjye kinsinda rwose kuko ntekereza ko utegereje ko umukunzi wawe amenya [ibyo ukeneye], cyane cyane mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ni nkaho, uba uvuze uti, niba unkunda, ugomba kubimenya. Niba unkunda, ugomba gusoma ibitekerezo byanjye. Uyu ni umutego ukomeye.”

Jada yakomeje avuga ko abantu bakundana baba bakwiriye kuganira ku buzima bwabo bwose bwiganjemo n’ubwo mu buriri.

Yagize ati “Mbwira icyo ukeneye, mbwira icyo ushaka, ndetse hejuru y’ibyo, menye ko ngomba kugira inshingano zo gukora nk’ibyo. Ndagerageza kubikora. Ntabwo biba byoroshye, ariko ni ingenzi. By’umwihariko ku mibonano mpuzabitsina kubera ko ari ikintu tutavugaho cyane kandi hari ibyiyumviro byinshi.”

Uyu mugore washinjwe kuryamana n’umuririmbyi August Alsina yakomeje avuga ko yaba cyangwa umugabo we buri umwe yagiye aryamana n’abandi bantu ariko ntibibatandukanye.

Ati “Twese twagiye turyamana n’abandi bantu ariko ntitwatandukanye kubera byo.”

Jada Pinkett Smith na Will Smith basezeranye kubana akaramata mu 1997 ariko baza gutandukana bucece ku buryo bakomeje babana ariko mu buryo busanzwe batari nk’umugabo n’umugore. Aba bombi bafitanye abana babiri; umuhungu witwa Jaden Smith w’imyaka 23 n’umukobwa wabo Willow Smith ufite imyaka 20.

Will Smith w’imyaka 53 aritegura gushyira hanze igitabo yise ‘Will’ kizaba gikubiyemo ubuzima bwe cyane ariko ubw’urugo rwe rwigeze kurangwamo n’ibibazo by’urudaca. Iki gitabo kizajya ku wa 9 Ugushyingo 2021.

Jada yavuze ko ajya agorwa no kuganiriza umugabo we ariko ari ngombwa cyane ku bakundana
Aba bombi urukundo rwabo rwagiye ruzamo ibibazo birimo n'ibijyanye no gutera akabariro
Jada yavuze ko ajya agorwa no kuganiriza umugabo we ariko ari ngombwa cyane ku bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .