00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Desvarieux uri mu batangije Kassav’ yabitswe ari muzima

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 02:50
Yasuwe :
0 0

Umucuranzi wa gitari, Jacob Desvarieux, uri mu batangije itsinda rya Kassav’ ryamamaye cyane, ari mu byuma bimufasha guhumeka no gukomeza kubaho nyuma yo gufatwa na COVID-19.

Uyu mugabo w’imyaka 65 nyuma yo kumenyekana kw’inkuru ivuga ko arembye, ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kumubika bivuga ko ashobora kuba yashizemo umwuka, kubera uburwayi bwa Coronavirus bwamufashe bwiyongera ku bundi yari asanganywe.

Itsinda rya Kassav’ ryasohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, rivuga ko uyu mugabo ubuzima bwe bumeze neza ndetse ko abakunzi b’iri tsinda baraza kumenya amakuru yisumbuye mu masaha 48 ari imbere.

Iri tangazo ryagiraga riti “Ubuzima bwe bumeze neza ari gukurikiranwa n’abaganga. Turaza kumenya amakuru menshi mu masaha 48. Tubashimiye kuba mutari bukwirakwize amakuru y’ibihuha kuri za Whatsapp mu rwego rwo kureka itsinda ry’abaganga rigakora akazi karyo.”

Jacob Desvarieux usanzwe afite uburwayi bwa “Diabète” ari mu batangije Kassav’ mu myaka yo mu 1970. Iri tsinda rizwi cyane guhera mu 1979, rifite ubuhanga bwihariye mu njyana ya Zouk. Imyaka 42 irashize rikunzwe bikomeye ndetse ibihangano byaryo binyura ab’ingeri zose, ntibajya babihararukwa.

Kassav’ ifatwa nk’iyatangije injyana ya zouk. Iri tsinda ryatangirijwe muri Guadeloupe mu Bufaransa.

Urugendo rwo gushinga Kassav’ rwatangijwe na Pierre-Edouard Décimus wabarizwaga mu itsinda Les VIKINGS ryamamaye kuva mu 1960; wahisemo kwiyegereza Freddy Marshall wari umucuranzi, amugisha inama kuri uwo mushinga.

Yaje no kwiyambaza Georges Decimus [umuvandimwe wa Pierre akaba umuhanga mu gucuranga gitari ya bass] na Jacob Desvarieux wacurangaga gitari akagira urukundo ruhambaye rw’injyana ya Rock na R’n’B.

Aba biyongeyeho Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély na Jean-Claude Naimro na Patrick Saint-Éloi witabye Imana mu 2010.

Edouard Décimus wakundaga bihebuje umuziki wari ukunzwe cyane muri Guadeloupe, yagerageje kwiyungura ubumenyi bw’umuziki wari ugezweho. Ni ho havuye injyana ya zouk ikozwe mu mvange ya Rock, Rumba, Samba n’umudiho w’injyana za Kinyafurika.

Iri tsinda ku wa 14 Gashyantare 2020, ryakoreye mu Rwanda igitaramo kidasanzwe cyitabiriwe ku buryo bukomeye kugeza ubwo bamwe mu baguze amatike batabashije kureba itsinda bihebeye, kubera ubwinshi bwabo. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Jacob Desvarieux ni umuhanga mu gucuranga gitari ari no mu batangije itsinda rya Kassav'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .