00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Desvarieux uri mu batangije itsinda Kassav’ yishwe na Covid-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Nyakanga 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umufaransa wari uzwiho ubuhanga mu gucuranga guitar, Jacob Desvarieux wari mu bakomeye mu itsinda Kassav’, yishwe na Covid-19 mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021.

Uyu mugabo waguye mu bitaro bya ‘CHU de Guadeloupe’, yari umwe mu bashinze itsinda Kassav’ ryamenyekanye cyane mu myaka ya 1980.

Jacob Desvarieux witabye Imana afite imyaka 65 yagiye mu bitaro tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma yo kumenya ko arwaye Covid-19.

Iri tsinda rizwi cyane guhera mu 1979, rifite ubuhanga bwihariye mu njyana ya Zouk. Imyaka 42 irashize rikunzwe bikomeye ndetse ibihangano byaryo binyura ab’ingeri zose, ntibajya babihararukwa.

Kassav’ ifatwa nk’iyatangije injyana ya zouk. Iri tsinda ryatangirijwe muri Guadeloupe mu Bufaransa.

Urugendo rwo gushinga Kassav’ rwatangijwe na Pierre-Edouard Décimus wabarizwaga mu itsinda Les VIKINGS ryamamaye kuva mu 1960; wahisemo kwiyegereza Freddy Marshall wari umucuranzi, amugisha inama kuri uwo mushinga.

Yaje no kwiyambaza Georges Decimus [umuvandimwe wa Pierre akaba umuhanga mu gucuranga guitar ya bass] na Jacob Desvarieux wacurangaga guitar akagira urukundo ruhambaye rw’injyana ya Rock na R’n’B.

Aba biyongeyeho Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély na Jean-Claude Naimro na Patrick Saint-Éloi witabye Imana mu 2010.

Edouard Décimus wakundaga bihebuje umuziki wari ukunzwe cyane muri Guadeloupe, yagerageje kwiyungura ubumenyi bw’umuziki wari ugezweho. Ni ho havuye injyana ya zouk ikozwe mu mvange ya Rock, Rumba, Samba n’umudiho w’injyana za Kinyafurika.

Iri tsinda ku wa 14 Gashyantare 2020, ryakoreye mu Rwanda igitaramo kidasanzwe cyitabiriwe ku buryo bukomeye kugeza ubwo bamwe mu baguze amatike batabashije kureba itsinda bihebeye, kubera ubwinshi bwabo. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Jacob Desvarieux yari umuhanga mu gucuranga guitar ari no mu batangije itsinda rya Kassav'
Madamu Jeannette Kagame ari mu bitabiriye igitaramo cya Kassav' i Kigali
Itsinda rya Kassav' ryatanze ibyishimo mu bitabiriye igitaramo cyabo i Kigali
Abitabiriye igitaramo cya Kassav' banyuzwe n'uburyo cyagenze
Madamu Jeannette Kagame mu ifoto y'urwibutso na Kassav'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .