00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album nshya ya J. Cole uri mu Rwanda ikomeje gukora amateka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 01:11
Yasuwe :
0 0

Umuraperi J. Cole, unakinira Patriots BBC, yashimiye abakunzi b’umuziki we ku bw’urukundo bakomeje kumwereka rwatumye album ye nshya ica uduhigo ku Isi.

Ishimwe rya J. Cole yaritanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akurikiranwaho n’abarenga miliyoni 14.

Muri ubu butumwa J. Cole yagize ati “Aho ndi mu Rwanda, ndabashimiye. Album iri ku mwanya wa mbere, numvise urusaku hano hanze! Off-Season bisobanura gukomeza gushyiramo imbaraga, nanjye nibyo nzakora!.

Album ye yise Off-Season yamuhesheje guca uduhigo twinshi turimo ko kugeza ubu ariyo iri imbere mu ntonde nyinshi zigaragaza indirimbo zikunzwe.

Iyi album yanikiye cyane mixtape Nicki Minaj aherutse gushyira hanze yitwa “Beam me up scotty” iyikurikiye mu gukundwa.

Mu Cyumweru kimwe isohotse, ku mbuga zicururizwaho umuziki imaze gukinwa inshuro zirenga miliyoni 62 mu gihe kopi 288.000 arizo zimaze kugurishwa.

J. Cole ayoboye kandi urutonde rwa Billboard rw’abahanzi 100 bayoboye abandi mu kwandika indirimbo nziza. Ni ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya mu mateka ye abikesha “Interlude” iri kuri Off-Season.

Kuri uyu wa Gatandatu, iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe rwa Billboard, aho imaze gucurangwa inshuro miliyoni 26,4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yaguzwe inshuro 2,900 mu cyumweru cya mbere ikijya hanze.

Ni yo yatumye album ye ijya mu za mbere icumi zikunzwe bwa mbere nyuma ya Middle Child yashyize hanze mu 2019.

Kuva ageze mu Rwanda akumvikana na Patriots BBC kuyikinira mu mikino ya BAL, uyu muraperi amaze kugaragara mu mikino ibiri.

Ahaye abakunzi be ubu butumwa mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ye icakirane na U.S. Monastir yo muri Tunisia.

J. Cole (15) yashimiye abakunzi b'umuziki we mu gihe ikipe ye yitegura umukino wa gatatu byitezwe ko nawe agaragaramo /Ifoto: Cyril Ndegeya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .