Izere uherutse gusaba Sugira Ernest kumutera inda, yaciye amarenga y’urukundo amwifuzaho

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Werurwe 2021 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Noëlla Izere umwe mu bahanzikazi bamaze gushikama mu muziki gakondo, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Icyaka’ yumvikanishijemo urukundo afitiye umusore yifuza ko bakundana.

Uyu mukobwa uva inda imwe n’umuhanzikazi Liza Kamikazi aherutse kubwira IGIHE ko nubwo atarahura na Sugira Ernest cyangwa ngo baganire, ariko ari umusore bashobora gukundana, yongeye gutungurana mu ndirimbo ye ‘Icyaka’.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Izere yakoresheje umusore wambaye imyenda y’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Tukimara kubona aya mashusho twifuje kumenya niba koko yashyizemo amashusho y’umusore wambaye umwenda w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yifuza guha ubutumwa Sugira Ernest.

Hari kandi amakuru ahari y’uko uyu mukobwa yari yifuje gukoresha umupira wa nimero 16 Sugira Ernest yambara, icyakora ku munota wa nyuma aza kuyireka kuko yagize ubwoba ko byari guhita byigaragaza.

Izere yavuze ko mu by’ukuri atari we wiririmbye, ati “Nubwo nanjye wenda naba mfite icyaka cy’urukundo ariko navugaga abantu muri rusange, si njye gusa wivugaga.”

Ku bijyanye niba yaba yarashatse gukoresha nimero y’uyu mukinnyi, Izere ntabwo yigeze abihakana. Yavuze ko uwo mwenda kimwe n’indi myinshi atashyize mu mashusho yayiretse kuko hari amahitamo menshi.

Abajijwe uko yatekereje gushyiramo umusore wambaye umupira w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Izere ntiyigeze yemera cyangwa ngo ahakane ko ari amarenga yacaga y’uko akeneye urukundo kuri Sugira Ernest umukinnyi wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Indirimbo nshya ya Izere ’Icyaka’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Meïra Pro afatanyije na Bonkey. Mu buryo bw’amashusho yakozwe na AB Godwin.

Izere nubwo ahamya ko nta rukundo afitanye na Sugira, yaciye amarenga y'urukundo afitiye uyu mukinnyi
Gukoresha umusore wambaye umwenda w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, hari ababihuje n'icyifuzo aherutse kugira kuri Sugira Ernest

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .