Kwamamaza

Iyobera mu ishyingirwa rya Knowless na Clement, Pasiteri ati ‘ni bo bisezeranyije’

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 12:37' na Emma-Marie Umurerwa


Pasiteri Dr.Rusine Joshua wahaye umugisha ugushyingirwa kwa Knowless na Clement avuga ko nta gitangaje kuba yarabikoze Itorero ry’Abadiventisiti ryarabangiye gusezerana, ibyo kuba umugeni yararushinze atwite asanga nta muntu wagakwiriye kubibonamo icyaha.

Isezerano ry’aba bageni, ni iyobera ku basanzwe bamenyereye amahame agenga gushyingirwa, uwashyingiye Knowless yabikoze nk’umushumba wigenga ndetse abikorera ahatari mu rusengero. Ahamya ko yarengeje amaso ibyo Itorero ry’Abadiventisiti ryanze kuko ngo byaba ari ukubangamira abakundanye.

Dr.Rusine Joshua, ni pasiteri wigenga yahoze mu Itorero ry’Abadiventisiti aza kurivamo ku mpamvu zitandukanye. Yavuze ko ari umushumba ‘utagendera ku mahame y’idini ahubwo uyoborwa na Bibiliya’ ari nayo mpamvu avuga ko yemeye gusezeranya abageni bangiwe n’idini nk’ikimenyetso cy’uko ahamanya n’ibyo bakoze.

Yabwiye IGIHE ko atari we wasezeranyije Knowless n’umugabo we ahubwo ko bisezeranyije kuko umunsi bemeranyije ko bazarushinga bahise bahinduka ‘umugabo n’umugore imbere y’Imana’ ari naho ahera avuga ko ibyo gutwita bifatwa nka sakirirego ntacyo bitwaye.

Ati “Sinjye wabasezeranyije nibo bisezeranyije , ubwo umwe yemereraga undi kumubera umugabo na we akamubera umugore. Uretse ko ntazi niba anatwite, ariko se aramutse atwite bwo ikibazo kiri he ? Ubundi iyo umukobwa amaze kwemerera umuhungu ko bazabana baba bagiranye isezerano aba abaye umugore we.”

Yongeraho ati “Byari kuba ikibazo ndetse nkanga kubasezeranya iyo Clement avuga ati ‘iyi nda si njye wayimuteye’. Ndi nde wakwanga ko abantu bahamya isezerano bagiranye?”

Yasabye abakirisitu n’abandi batabivugaho rumwe gusobanukirwa neza isezerano Imana ivuga ko ‘atari irihabwa umugisha na Pasiteri ahubwo ko ari iriba hagati y’umusore n’inkumi mbere yo kuza mu rusengero.’

Ati “Ariko se isezerano ni iki ? Ugirango ni ririya umuntu agirira imbere ya Pasiteri ? Mu buryo bwa Bibiliya iyo bamaze kugirana isezerano ry’uko bazabana, umwe aba abaye umugore undi abaye umugabo. Niba Knowless amaze igihe runaka yamereye Clement ko azamubera umugore ubwo bahise bagirana isezerano.Twebwe ibyo dukora kuri uriya munsi ni ukwizihiza cyangwa kwishimira amasezerano baba baragiranye.”

Sebukwe wa Knowless ni we wabisabye Pasiteri

Pasiteri Rusine avuga ko hari hashize amezi atatu atabonana na Clement na Knowless ndetse ko yongeye kubabona umunsi yabasezeranyirijeho.

Ati “Sinaherukaga kubabona, twabonaniye kuri Hotel ku munsi w’ubukwe. Umuryango wa Clement basanzwe ari inshuti zanjye hanyuma rero Se yansabye kumusezeranyiriza umwana, nanjye sinari kwanga ibintu byiza nk’ibyo kandi nsanzwe nsezeranya n’abandi.”

Mu bukwe, Karake Naphtal, se wa Producer Ishimwe Clement yafashe ijambo avuga ko umukazana we arongowe n’umugabo w’imico myiza. Ku ruhande rwa nyina wa Clement yavuze ko asanzwe afite abakobwa babiri ko ‘Knowless azamufata nk’umukobwa we’.

Kuba atarabasezeranyirije mu rusengero nta kibazo abibonamo kuko Imana itaba mu nzu zubatswe n’intoki z’abantu. Ati “Nkunda abantu bajya babivuga neza bati ni mu nzu yitiriwe izina ry’Imana. Burya rero ahantu hose abantu bahasezeranira si ngombwa mu rusengero cyangwa mu kiriziya.”

Nta ndonke yavanye mu gushyingira Knowless?

Yagize ati “Njye nta ndonke nakurikiye ndakubwiza ukuri. Nkorera amafaranga ampagije. Uramutse umpaye n’amafaranga nakoze umurimo w’Imana twabipfa simbikunda n’ababikora ndabagaya cyane. Uzashaka ko musezeranya cyangwa ko musengera atari mu masaha y’akazi nzabikora nta kiguzi.”

Pasiteri Rusine Joshua ni muntu ki ?

Yabaye umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Ntara y’ Uburengerazuba ‘West Field’ (Diocese) yaje guhagarikwa kuri iyi mirimo asimbuzwa Pasiteri Ngamije Dan.

Magingo aya ni umukozi muri Kaminuza yigenga y’Abadiventiste i Gitwe mu Karere ka Ruhango. Tariki ya 3 Mutarama 2011 nibwo yasezeye mu Itorero ry’Abadiventiste. Avuga ko ngo yabikoze “kubera ko umugambi itorero ryatangiranye nabonaga atari wo rifite ubu.”

Dr.Rusine Joshua nta torero agira abarizwamo gusa yemera ko ari umukirisitu kandi wuzuza neza inshingano Imana imusaba.

Uko ubukwe bwa Knowless na Clement bwagenze
[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved