Iyo bamenya ko bwari ubwa nyuma! Urwibutso rw’i Ngoma na Rubavu aho Urban Boys yasezereye ku bafana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 Gicurasi 2021 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Imyaka igiye kuba ine abakunzi b’itsinda rya Urban Boys babana n’agahinda ko kutongera kubona abasore batatu b’abanyamujyi babasusurutsaga bikomeye. Abari barihebeye umuziki wabo, bakumbuye urusobe rw’amajwi y’abarimo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo.

Mu mpera za 2017 ni bwo icyari kibyimbye cyamenetse itsinda rya Urban Boys ritangira kuzamo umwuka mubi, rihita ricikamo ibice risigaramo Nizzo Kaboss na Humble Jizzo nyuma yuko Safi Madiba yari yarisezeyemo.

Mbere y’uko iri tsinda ritandukana na Safi Madiba, ryakoze ikimenyetso cyo gusezera ku bafana mu bitaramo bibiri byabereye mu Turere twa Ngoma na Rubavu.

Ni ibitaramo byabaye byikurikiranya mu byumweru bibiri, icya mbere cyabereye mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu, tariki 16 Nzeri 2017. Cyakurikiwe n’icyabereye mu Karere ka Rubavu ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017. Byakozwe mu mujyo w’ibitaramo abagize Urban Boys bise ibyo kwegera abafana bo mu ntara zitandukanye.

Urban Boys yakoreye igitaramo i Rubavu habura umunsi umwe gusa ngo Safi Madiba asezerane mu murenge n’uwahoze ari umufasha we Niyonizera Judith basezeranye tariki 1 Ukwakira 2017.

Nyuma y’iki gitaramo iri tsinda ryasohoye indirimbo "I Miss You" ryakoranye na Kitoko ku wa 20 Ukwakira 2017 ikundwa n’abatari bake. Iyi ndirimbo yanakorewe amashusho yafashwe na Meddy Saleh icyakora ntiyarangira kuko umwuka wari wamaze kuba mubi cyane mu itsinda.

Ibi bitaramo n’iyi ndirimbo ni byo bikorwa bya nyuma bya Urban Boys ya batatu yakunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Urban Boys nyuma y’ibi bitaramo nta gikorwa icyo aricyo cyose cyongeye kubahuza ari batatu.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017, Safi Madiba yatangaje ko atakiri mu itsinda rya Urban Boys kubera imikorere yabo yari yarasubiye inyuma bigaragara, iki gihe yavuze ko gusubira inyuma mu mikorere n’imyinjirize y’amafaranga byatewe no kudahuza no kutagira umwuka umwe mu itsinda.

Nyuma y’uko Safi Madiba asezeye mu itsinda tariki 4 Ugushyingo 2017, ku wa 10 Ugushyingo 2017 Nizzo na Humble Jizzo bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bemeza ko Safi Madiba yagiye ariko bo bagiye gukomeza nk’itsinda.

Aba nabo bahagurukanye amashagaga basohora indirimbo zinyuranye zirimo n’izakunzwe cyane, icyakora kugeza ubu basa n’abacitse intege bikomeye.

Uko byari byifashe mu gitaramo cy’i Ngoma

Urban Boys ubwo yasesekaraga i Ngoma
I Ngoma byari ubusabane hagati ya Urban Boys n'abakunzi babo batazi ko ari ubwa nyuma bababonye ari batatu
Urban Boys yakoreye igitaramo muri kamwe mu bubari bw'i Ngoma
Ijwi rya Safi benshi barikumbuye mu itsinda rya Urban Boys
Urban Boys yari mu bahanzi bakunzwe mu gihugu hose
Iyo benshi mu bakurikiye iki gitaramo i Ngoma bamenya ko ari ubwa nyuma babonye iri tsinda ari batatu, ubanza buri wese yari gusigarana agafoto k'urwibutso
Aho baririmbiraga byabaga bisaba ko abafana bamwe bahagarara ahirengeye ngo bihere ijisho aba bahanzi bihebeye
Abasigaranye agafoto k'urwibutso i Ngoma ni bamwe mu babara inkuru y'iki gitaramo

Uko byari byifashe mu gitaramo cy’i Rubavu ari nacyo cya nyuma Urban Boys ya batatu yakoze

Urban Boys ya batatu bwa nyuma ku rubyiniro bari kumwe
Rubavu nubwo ubwitabire butari hejuru cyane ariko abantu bishimiye umuziki wa Urban Boys
Urban Boys yakoreye igitaramo cyayo cya nyuma mu Mjyi wa Rubavu
Urban Boys yari itsinda ry'abagabo batatu bamenyekanye nk'abahanzi bakomeye
Safi Madiba yaririmbye muri iki gitaramo buri buke agasezerana imbere y'amategeko n'uwari umufasha we Niyonizera Judith
Nyuma yo gususurutsa abakunzi b'umuziki mu Mujyi wa Rubavu ufatwa nk'uw'abanyabirorii, icyari kibyimbye muri Urban Boys cyaraturitse

Indirimbo ya nyuma Urban Boys bakoranye ari batatu ntibabashije kuyikorera amashusho

Urban Boys ya batatu yakoze indirimbo zakunzwe bikomeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .