00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyahoze ari Touch Records yahinduriwe izina nyuma yo kugurishwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 Ugushyingo 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Studio itunganya indirimbo yubatse izina mu Rwanda nka ‘Touch Records’,
yamaze kugurwa na Producer Niz Beats wanayikoragamo, ahita anayihindurira izina ayita ‘One Touch Studio’.

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Njye ubwo ninjiraga muri Touch Records nasanze imaze igihe ifite izina rimaze igihe, impinduka ni nziza mu buzima, biba byiza iyo uhinduye imikorere ariko ukaba wanahindura uko sosiyete yitwaga.”

Niz Beats waguze Touch Records, ni umusore watangiye kumenyekana cyane mu muziki w’u Rwanda mu 2016.

Iyo muganira, avuga ko yatangiye ibyo gutunganya indirimbo nyuma yo kubona ko kuririmba bigoye kuri we kandi yarumvaga afite impano.

Uyu musore uvuka i Rusizi, yaje kwimukira i Kigali akorana igihe kinini na Producer Mastora kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ubwo uyu mugabo yari yerekeje muri Kenya.

Niz Beats uhamya ko hari byinshi yari amaze kungukira kuri Mastora yagiye gukora muri Contry Records ariko naho ntiyahamara igihe ahubwo ahitamo gufungura studio ye.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri akorera muri iyi studio, Niz Beats yaje kumvikana na Touch Records ahita yinjiramo atyo.

Ku ikubitiro One Touch Studio yasohokeyemo indirimbo ’Setu’ ya Alyn Sano.

Iyahoze ari Touch Record yamaze kugurishwa ihindurirwa izina
Producer Niz Beats umaze kunyura mu ma studio atandukanye, ni we wafashe iyahoze ari Touch Records
Niz Beats muri studio za One Touch Studio iherereye i Nyamirambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .