00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwacu Muzika: Mbonyi yasabye amatorero guha agaciro abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Kanama 2021 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Israel Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabaye umuramyi wa mbere uririmbye mu bitaramo by’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival riri kuba ku nshuro ya Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda Covid-19.

Uyu muhanzi yakoze igitaramo mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, kibera kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Mu ikiganiro kibanziriza igitaramo yakoze, yasobanuye umuziki uhimbaza Imana waremewe guhimbaza Imana, guha ihumure n’icyizere abantu batandukanye.

Yasobanuye ko arajwe ishinga no gukora indirimbo umuntu yumva akagira icyo asigarana, kandi agakora uko ashoboye ubutumwa atanga bukagera kure.

Uyu muhanzi uririmba anicurangira, yavuze ko uko umuziki w’u Rwanda utera imbere ari nako uhimbaza Imana bigenda.

Mbonyi yashimangiye ko insengero zubatse izina byagizwemo uruhare n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, bityo ko insengero zikwiye kubazirikana.

Ati “Insengero ureba zateye imbere abahanzi babo bagizemo uruhare runini cyane. Rero bareke kubashyira ku ruhande ngo bahe ibindi agaciro ahubwo nabo babahe agaciro. Babashyigikire bumve ko ari abahanzi bafitiye runini urusengero noneho no mu rusengero bajye babaha agaciro nibwo n’umuziki nawo uzatera imbere."

Muri iki gitaramo, Mbonyi yaririmbye indirimbo nka ‘Mbwira’, ‘Urwandiko’, ‘Karame’, ‘Mbega ubuntu’ ya Appolinaire’, ‘Ndagushima’ ya Dudu, ‘Ibihe’, ‘Ku marembo y’ijuru’ ndetse na ‘Baho’.

Uyu muhanzi yabaye uwa karindwi uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie waherukaga.

Iki gitaramo cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Mbonyi ni umuhanzi umaze gushinga imizi mu mitima ya benshi
Mbonyi amaze igihe ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Mbonyi yasabye insengero zitandukanye gushyira imbaraga mu guteza imbere abahanzi baziririmbamo
Mbonyi yabaye umuhanzi wa mbere uririmba indirimbo zihimbaza Imana uririmbye muri ibi bitaramo
Mbonyi yashimye aho umuziki nyarwanda muri rusange umaze kugera, by'umwihariko uw'abahimbaza Imana
Umwe mu bacurangiye uyu muhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .