Iwacu Muzika i Huye: Bulldogg yashimangiye ubukaka bwa Hip Hop, Igisupusupu yemeza ko amaze gushinga ibirindiro (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Nyakanga 2019 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kuva i Musanze na Rubavu, iserukiramuco rya ‘Iwacu muzika’ ryakomereje mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo ahakoraniye ibihumbi by’abaje kwihera ijisho iki gitaramo.

Ni igitaramo cya gatatu mu bizazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu. Cyakurikiye icya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze ari nacyo iri serukiramuco ryafunguriwemo, ku wa 22 Kamena 2019 n’igiheruka cyabereye i Rubavu ku wa 29 Kamena 2019.

Icyo gihe abitabiriye bataramiwe n’abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha, Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’ na Amalon.

Ubu kuri uyu wa 13 Nyakanga 2019, amaso twayerekeje i Huye ahari hateraniye ababarirwa mu bihumbi bataramiwe n’abahanzi batandukanye ku Kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, barimo Karasira Clarisse wasimbuye Cécile Kayirebwa, Orchestre Impala, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Ibi bitaramo biri kuba ku nshuro ya mbere byateguwe na East African Promoters [EAP] yateguye ibindi byakunzwe mu Rwanda birimo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryamaze imyaka umunani.

’Iwacu Muzika Festival 2019’ izanyura mu ntara enye z’igihugu isorezwe mu Mujyi wa Kigali.

Ku rubyiniro i Huye habanje umuhanzi Victor Rukotana uri mu bahanzi bari kwigaragaza mu muziki muri iki gihe, yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Se Agapó’ iri mu rurimi rw’Ikigiriki, ‘Warumagaye’ na ‘Promise’.

Yakurikiwe na Clarisse Karasira uri mu bakobwa bagezweho bakora indirimbo ziganjemo umudiho wa Kinyarwanda aririmba indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Gira neza’, ‘Ntizagushuke’ na ‘Twapfaka Iki?’.

Itsinda rya Active naryo ryashimishije abakunzi baryo mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Final’, ‘Nicyo Naremewe’, ‘Active Love’. ‘Lift’ na ‘Bape’ yakunzwe cyane mu minsi ishize.

Iri tsinda rigizwe na Derek, Olvis na Tizzo ryishimirwaga cyane ubwo ryanyuzagamo rikabyina kuko ari kimwe mu bintu abantu barikundira.

Rafiki yihanije abashaka kumugira amateka

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka wamamaye cyane ku izina rya Rafiki Coga Sytle ari mu bagaragaye muri iki gitaramo nyuma yo kuririmba kwa Active. Rafiki yubatse amateka aba n’umwe mu bahanzi bafite injyana yihariye ya ‘Coga Sytle’.

Amaze imyaka myinshi cyane muri muzika ndetse ari mu barwanye urugamba rukomeye muri uru ruganda cyane ko yatangiye gukora umuziki mu myaka yari igoye benshi bakunze imiziki yo mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Mu gitaramo cya ‘Iwacu Muzika Festival’ i Huye yashimangiye ko n’ubwo amaze igihe kinini mu muziki agifite agatege n’abafana benshi bamunambyeho, yagezemo hagati yibutsa abantu ko adakwiriye kujya afatwa nk’umuhanzi wazimye.

Ati “Ndabashimira kunshyigikira kwanyu, ariko na none icyo nabwira abafana bashaka kutugira amateka ni uko tugihari, tucyari bato ibyo gukora birahacyari byinshi, ubuyobozi bw’u Rwanda buracyadukeneye. Ndanashimira EAP yangiriye icyizere.”

Rafiki yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ica mbere’ , ‘Bagambe’, ‘Imfizi yona’, ‘Gikomando’ n’izindi. Ari mu bahanzi bishimiwe biturutse ku mbaraga nyinshi no kugerageza imbyino zitandukanye ku rubyiniro.

Uyu muhanzi yakurikiwe na Orchestre Impala yanyuze benshi mu ndirimbo nka ‘Anita’, ‘Uragiye’ na ‘Shenge uwo Imana yangabiye’ iri tsinda ryashimishije benshi ribakumbuza ibihe bya za burakeye yacaga kuri ‘Radiyo Rwanda’ zakundwaga na benshi.

Orchestre Impala imaze imyaka 45 ikora umuziki, mu bayishinze abakiriho ni Mimi La Rose na Fidèle Jacard bongeyemo andi maraso mashya mu Impala ya none.

Impala yo hambere yarimo Maître Lubangi (François Rubangura), Kali Wanjenje (Jean Pierre Karimunda), Sebanani André, Mimi La Rose, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa ) na Ngenzi Fidèle (Jakari).

Iy’ubu irimo Mimi La Rose, Ngenzi Fidèle, Munyanshoza Dieudonne n’abandi.

Munyanshoza Dieudonne ari mu bagize Orchestre Impala ivuguruye

Bulldogg yashimangiye ubukaka

Ndayishimiye Malick Bertrand wamamaye cyane nka Bulldogg, yashimangiye ko iyi njyana ya Hip Hop igifite igikundiro, ni umwe mu bagiye ku rubyiniro mu ba nyuma.

Yinjiriye mu ndirimbo yise ‘Imfubyi’, ‘Cinema’ na ‘Nk’umusaza’. Mu miririmbire ye yari ari kumwe ku rubyiniro n’umusore witwa Dudu wamufashaga, maze bigarurira benshi ivumbi riratumuka.

Yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka, abafana bavuga bati ‘Oya’, ‘Oya’ ariko kubera igihe yari yagenewe arabasezera abashimira uko bamwishimiye.

Bulldogg yashimangiye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye bakora Hip Hop

Nyuma ya Bulldogg uyu muhanzi yakurikiwe n’itsinda rya Urban Boyz, ryavukiye i Huye ryaserutse Nizzo yambaye inkweto zererana, ikabutura y’umukara ndetse n’isengeri n’ingofero.

Aba bahanzi bahoze baririmbana na Safi Madiba wabiyomoyeho baririmbye indirimbo zirimo ‘Wampoye iki’, ‘Call me’, ‘Kigali Love’, ‘Turn Up’ na ‘Nta kibazo’.

Bagiye gusezera, Humble Jizzo yahamagaye umugore we Amy Blauman amuzanira umwana w’umukobwa bafitanye abereka abafana bo mu karere yakuriyemo akagatangiramo umuziki watumye yubaka amateka.

Nsengiyumva François yazonze benshi

Nsengiyumva François umaze kwamamara nka ‘Igisupusupu’ we yaririmbye bwa nyuma, aza ari rurangiza. Uyu muhanzi afite umwihariko wo kuba ariwe muhanzi wenyine mu bazaririmba muri iri serukiramuco uzajya mu ntara zose.

Kuva aho iserukiramuco ryatangiriye mu Karere ka Musanze na Rubavu yakurikiyeho; yishimiwe by’ikirenga ndetse n’i Huye benshi ntibatinyaga kuvuga ko ariwe baje kureba.

Benshi bagiye mu gitaramo bavuga ko bagiye kureba uyu musaza

Uyu musaza agihamagarwa benshi induru bayihaye umunwa, yinjira abasuhuza maze ahita yanzika n’indirimbo ebyiri gusa afite abantu bacinye akadiho karahava.

Yatangiriye ku yitwa ‘Icange’ aririmbana n’abafana guhera ku ijambo rya mbere kugeza ku rya nyuma, ageze ku yitwa ‘Mariya Jeanne’ ho byabaye ibindi bindi kuko abantu bataratse, abana bato bararira bisaba ababyeyi kubaterura ngo amahoro ahinde.

Abahanzi barimo Masamba, Safi Madiba, Senderi, Ama G The Black, Uncle Austin na Marina; ni bo bazataramira abakunzi b’umuziki bo mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba mu gitaramo kizabera kuri Stade ya Cyasemakamba ku wa 20 Nyakanga 2019.

Abakunzi b'umuziki i Huye bari bakereye gutaramana n'abahanzi bihebeye
Agasembuye kari gahari ku bwinshi
Karasira Clarisse uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu Rwanda yahawe amahirwe yo kuririmba muri iki gitaramo asimbuye Cécile Kayirebwa
Karasira yashimishije benshi. Yaserutse yambaye mu buryo bwa Kinyarwanda bijyanye n'injyana akora
Abanya-Huye babyinaga imbyino zigezweho mu ndirimbo z'abahanzi babataramiraga mu muziki wa live
Active yanyuzagamo ikabyina bigashimisha benshi
Derek uri mu bagize Active ku rubyiniro
Olvis wo muri Active yaririmbaga, akanyuzamo akanabyina
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Stade ya Kaminuza ya Huye yari yuzuyeho ibihumbi by'abafana
MC Buryohe ni we wabaye umushyushyarugamba w'igitaramo cyabereye i Huye
Orchestre Impala yakumbuje abantu ibihe byo hambere
Nsengiyumva François w'imyaka 41 y’amavuko, afite umugore n’abana babiri biga mu mashuri abanza. Mu minsi mike amaze mu muziki amaze kugwiza urukundo rwa benshi
Active iri mu matsinda amaze kubaka ibigwi mu Rwanda mu buhanga bwo kubyina rinaririmba icya rimwe
Mutuzo uri mu bagize Sebeya Band yafashaga abahanzi ku rubyiniro
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimiye abitabiriye iki gitaramo
N'abakobwa b'ibigango bakangukiye ibyo kurinda umutekano
N'abageze mu zabukuru bari baje kwihera ijisho iki gitaramo
Jean Luc urinda Bruce Melodie ari mu bacungaga umutekano w'abahanzi bitabiriye igitaramo
Abazungu na bo ntibatanzwe muri iki gitaramo
Nizzo wo muri Urban Boyz yashimiye abafana bakomeza kubaba hafi
Indirimbo Anita ya Orchestre Impala yizihiye benshi

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza