00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iwacu Muzika Festival: Uncle Austin yasabye abahanzi bato kubaha abakuru (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Luwano Tosh [Uncle Austin] yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival afatanyije na Band ya Symphony, aho yasabye abahanzi bakiri bato kubaha abakuru kugira ngo uruganda rwa muzika rukomeze gutera imbere.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Austin yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Uncle Austin yavuze kuhahise h’umuziki we , avuga uko umuziki nyarwanda uhagaze kugeza ubu ndetse anakomoza ku hazaza.

Ati “Icya mbere kinshimisha ni uko ubu iyo uri gutekereza kuvuga amazina y’abahanzi cyangwa indirimbo zikunzwe mu Rwanda, 12 ku 10 ari iz’abanyarwanda, ariko cyera indirimbo wasangaga muri Kenya yasohotse ikarara igeze i Kigali ariko ubu biratandukanye. Izo mbaraga zavuye muri twe, muri Bull Dogg, Jay Polly, Riderman, Pastor P n’abandi.’’

Lucky yabajije Austin ku ruhare rw’abashoramari mu muziki nk’uko EAP ibikora, avuga ko bo bameze nk’aho badahari, ndetse ko wagira ngo nta n’ubwo bazi aho umuziki ndetse n’umuhanzi nyarwanda ageze kuri uyu munsi n’agaciro afite.

Ati “Abandi bose ugira ngo nta n’ubwo bahari, simbizi bameze nk’aho batazi akamaro k’umuziki, akamaro k’umusitari.”

Uncle Austin yakomeje avuga ku muziki nyarwanda ndetse anakomoza ku kamaro ko kubaha abahanzi bakuru mu muziki.

Ati “Ikintu cya mbere abantu bagomba kumva no kumenya, niba utubashye umuntu nawe ntabwo bazakubaha. Niba uje ukaba umuntu ukomeye, gira ingeso yo kubaha abakubanjirije. Nubwo uri kuvugwa menya ko hari abavuzwe mbere yawe, kuko izi nzira tubamo zaraharuwe na ba Rafiki na ba Miss Jojo, n’abandi.”

Uncle Austin yaririmbye indirimbo zirimo “Slow” amaze amezi atatu asohoye, “Closer” yakoranye na Meddy na Yvan Buravan, “Nashima” yakoranye na Bruce Melodie, “Karibu Nyumbani”, “Ibihe byose” n’izindi.

Austin yabaye uwa 13 waririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Bushali na Aime Bluestone, Yverry , igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly na Marina na Calvin Mbanda, Makanyaga ndetse na Niyo Bosco na Symphony Band baherukaga.

Uncle Austin amaze igihe kinini muri muzika nyarwanda no mu itangazamakuru
Uncle Austin niwe wari utahiwe gususurutsa abantu muri iki gitaramo
Uyu muhanzi ni umwe mu bamaze igihe kinini muri muzika nyarwanda
Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .