Itsinda Trezzor rigeze kure umushinga wa album nshya ryitegura gusohora

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Mata 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abagize itsinda Trezzor rizwiho ubuhanga mu gukora umuziki w’umwimerere rigeze kure umushinga wa album ya gatatu nyuma y’iheruka yasohotseho ‘Urukumbuzi,’ indirimbo yakunzwe n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Iri tsinda ryamenyekanye by’umwihariko mu ndirimbo yitwa ‘Urukumbuzi’, ‘Love Song’; ‘Sakwe Sakwe’, bakoranye na Dj Pius n’izindi. Trezzor igizwe na Yves Kana ucuranga gitari ndetse na Hategekimana Bertrand ucuranga Piano classic, aba bombi bafite n’ubuhanga bwihariye mu kuririmba by’umwimerere.

Yves Kana uri mu bagize iri tsinda yatangarije IGIHE ko bamaze igihe bategura album ya kabiri ikurikira iyitwa ‘Urukumbuzi’ bamuritse mu mwaka ushize. Yavuze ko by’umwihariko basubiyemo indirimbo yabo yitwa ‘Nsasira’ ari nako bakomeza kunoza umushinga mushya.

Ati “Ni album tugitegura, tuyigeze kure mu gufata amajwi, ntabwo ari akazi kaba koroshye kuko byose twe tubikora mu buryo bwa ‘Live,’ gusa ubu twahereye ku ndirimbo zimwe tugenda dusohora buhoro buhoro.”

Yavuze ko mu gihe bakiri gukora izindi ndirimbo zizaba zigize album ya gatatu, basohoye iyitwa ‘Nsasira’ isubiwemo bateganya no guhita basohora amashusho yayo ku wa Mbere, tariki 30 Mata 2018 .

Yagize ati “Ni indirimbo ukwayo dusohoye dutegura album ya gatatu, twayicuranze mu buryo bwa ‘Live,’ ibikoresho byose birimo, icuranze cyane cyane mu njyana ya Afro Rock mu muziki w’umwimerere benshi bakunze kwita uwa ‘Festival’. Ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo.”

Aba bombi bafite n’ubuhanga bwihariye mu kuririmba by’umwimerere

“Nsasira” ya Trezzor, indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku mitoma hagati y’abakundanye, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Trackslayer.

Iri tsinda ryamenyekaniye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare nyuma ryagura ibikorwa mu muziki. Ubu rimaze gukora album ebyiri zasohotseho indirimbo z’umwimerere mu micurangire, rirategura gusohora iya gatatu.

Hategekimana Bertrand wo muri Trezzor
Trezzor igeze kure umushinga wa album ya gatatu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza