00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Active yasubukuye umuziki, yigarama inkuru zo gutandukana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ine itsinda rya Active risa n’iricecetse mu muziki, ryatunguranye risubukora ibikorwa nyuma y’igihe bivugwa ko ryasenyutse.

Active ni rimwe mu matsinda yakomeje izina ryayo mu muzika Nyarwanda, rikaba rigizwe n’abasore batatu barimo Tizzo, Olivis na Derek.

Ni abasore bamaze imyaka irenga umunani binjiye mu muziki bakorana nk’itsinda kuko batangiye ku itariki 25 Nyakanga 2013.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ugushyingo 2021, nibwo iri tsinda riherekejwe na Dondada Ent bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, mu rwego rwo kumurika amasezerano y’imyaka itandatu baherutse gushyiraho umukono.

Muri iki kiganiro Active yahise isohora EP [Extended play record] bise ‘Activity’ iriho indirimbo eshatu. Izo ndirimbo ni Amabara, Madamazela na Tequiero.

Ni EP iri tsinda risohoye nyuma y’imyaka ine badakora umuziki, ndetse hakaba haravugwaga byinshi birimo no kuba baragiranye ibibazo hagati yaba bagafata umwanzuro wo gutandukana.

Aba basore bahakanye ibyo gutandukana, bahamya ko n’ibyo bo batangaje biganisha kuri iyi ngingo byabaga ari ugushaka gukomeza kuvugwa.

Tizzo ati “Ntabwo ibyo gutandukana kwari ukuri ahubwo mu buzima umuntu afata akaruhuko agatekereza ku byo arimo. Twari mu karuhuko ariko nta kibazo twari dufitanye hagati yacu.”

Abanyamakuru bakomeje gushaka kumenya neza niba nta kibazo cyabayeho mu myaka ine bari bamaze badakorana umuziki, Derek avuga ko impamvu yabiteye kwari ugushaka kuvugwa.

Ati “Nyuma y’uko ngiye ku ishuri, nagombaga kumarayo imyaka ine, rero yari myinshi kandi twari dukeneye gukomeza kuvugwa. Rero ibyo mwumvise byose byari ugutwika.”

Ku bijyanye na New Level bari basanzwe babarizwamo, aba bahanzi bavuze ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Mbere yo guhura, buri wese yari umuhanzi ku giti cye

Yaba Sano Dereck, Olivis na Tizzo, buri wese yahuye na mugenzi we asanzwe ari umuhanzi ku giti cye.

Dereck yari asanzwe aririmba. Mbere y’ishingwa rya Active, yakoreraga muri Incredible, aho yaje avuye muri Kina Music.

Uyu muhanzi kandi yigeze no kuba umwe mu bunganiraga abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya PGGSS2.

Mugabo Olivis, na we yari asanzwe akora muzika, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Hitamo’.

Tizzo yabanje kuba umubyinnyi ariko mu mwaka wa 2012 atangaza ko agiye no kujya aririmba ndetse atangira gushyira hanze indirimbo zagaragaragamo imbyino nyinshi.

Kuva batangira umuziki mu 2013, Active Group babaga mu nzu ifasha abahanzi ya Incredible Record ya Bagenzi Bernard, icyakora aha ntabwo bahatinze kuko bahise berekeza muri Infinity Records yaje guhindukamo New Level.

Kanda hano wumve indirimbo eshatu ’Active Group’ basohoreye rimwe

Active Group n'umuyobozi wa Dondada bagiye gukorana
Ikipe ngari izakorana bya hafi na Active Group
Aba bahanzi baganiriye n'abanyamakuru babagezaho gahunda yabo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .