Itsinda ry’abafana ba Knowless bunamiye abazize Jenoside i Ntarama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2018 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Abafana ba Knowless Butera bihurije mu itsinda bise ‘Intwarane’ , basuye Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu myaka itanu ishize, Intwarane za Knowless zagiye zikora ibikorwa by’urukundo, kwiteza imbere ndetse no gushyigikira mu buryo bukomeye umuziki w’uyu mugore watumye bihuriza hamwe nk’itsinda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018, iri tsinda ry’abafana ba Knowless ryagiye mu Karere ka Bugesera gusura no kunamira imibiri y’abazize Jenoside barenga ibihumbi bitanu bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Mbere yo gushyira indabyo ku mva, aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ahitwa kuri Arrêté rusorezwa kuri Kiliziya ya Ntarama ari nayo yabereyemo ubu bwicanyi ndengakamere.

Uru rubyiruko rwasobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe mu gice cy’Ubugesera, by’umwihariko babwiwe inzira y’umusaraba Abatutsi biciwe muri Kiliziya Gatulika ya Ntarama banyuzemo n’uburyo bishwe hakoreshejwe imbunda na gerenade ndetse n’intwaro za gakondo zirimo imihoro n’amahiri.

Umuyobozi w’Intwarane, Matata Jado yavuze ko nk’urubyiruko bahisemo kujya kunamira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagire ubumenyi bwimbitse ku bugome ubu bwicanyi bwateguranywe bityo barusheho kwirinda ikibi cyose cyashaka gusubiza igihugu muri aya mateka.

Yakanguriye urubyiruko guhangana n’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga nk’umuyoboro ukoreshwa cyane na miliyoni zitabarika z’Abatuye Isi.

Yagize ati “Urubyiruko ni twebwe dukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kandi abo bahakana bakanapfobya Jenoside niho bacisha ibitekerezo byabo bibi. Ni ngomba ko duhangana na bo mu kwirinda ko ibyabaye bitazongera ukundi.”

Knowless ntiyajyanye n’abafana be i Ntarama, gahunda yabo yahuriranye n’urugendo yari yagiyemo rwo kwibuka abo mu muryango we biciwe mu Nzove.

Intwarane zasize zitanze inkunga ku Rwibutso rwa Ntarama
Umuyobozi w'abafana ba Knowless yavuze mu izina ryabo
Abafana ba Knowless bunamiye abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama
Aba bafana babanje gukora urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza