00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda "Mackenzies"ririmo Nishimwe Naomi rigiye kumurika imideli mishya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2021 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Itsinda ‘Mackenzies’ ry’abakobwa batanu barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, rigiye gushyira hanze ubwoko bwa kabiri bw’imyenda mishya ryakoze.

Aba bakobwa bamaze igihe batangiye ubucuruzi bw’imyenda, bakaba baranafunguye iduka bise Zöi Design Kigali.

Nyuma y’uko mu Ukwakira umwaka ushize bamuritse imyenda yabo ya mbere ari nayo bamaze igihe bamurika, byitezwe ko bazamurika imyenda yabo mishya kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2021.

Iyi myambaro y’itsinda rya Mackenzies rizayimurika mu musangiro bazahuriramo n’abakunzi babo.

Ni umusangiro utegerejwe kuzabera mu Ubumwe Grand Hotel uzatangira saa tanu z’amanywa urangire saa kumi z’umugoroba.

Abanywa inzoga bazishyura ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda ku ifunguro riherekejwe n’icyo kunywa mu byengerwa mu Rwanda cyangwa icupa ry’umuvinyo, abatazinywa bo bazaba basabwa kwishyura ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda azaba arimo ifunguro n’ibyo kunywa byose bitarimo ibisindisha.

Abana bari hagati y’imyaka itandatu na 12 bazishyurirwa 12500frw mu gihe abari munsi y’imyaka itanu bo bizaba ari ubuntu.

Buri wese uzaba yitabiriye uyu musangiro azaba afite amahirwe yo kugura imyenda mishya ya Mackenzies.

Mackenzies ni itsinda ry’abakobwa batanu aribo Nishimwe Naomie, Uwineza Kelly, Uwase Kathia, Iradukunda Brenda na Uwase Pamela Loana.

Batatu muri bo (Nishimwe Naomie, Uwase Kethia na Iradukunda Brenda) baravukana mu nda imwe mu gihe Uwineza Kelly ari nyirasenge w’aba bakobwa kuko avukana na se ubabyara mu gihe Uwase Pamela Loana ari mubyara wabo.

Aba bakobwa bamenyekanye cyane mu 2018 ubwo bifataga amashusho bari kuririmba indirimbo ya Mr Eazy wo muri Nigeria, barayamwoherereza nawe ayashyira ku mbuga nkoranyambaga abantu barayakunda cyane.

Nyuma benshi mu bakora ubucuruzi mu Rwanda batangiye kubiyambaza mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byabo. Byavuye ku rwego rwo kwishimisha bisanga bakorana na sosiyete zikomeye mu Rwanda nka MTN n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

Nyuma y’igihe bamamaza ibikorwa by’abandi, abagize itsinda rya Mackenzies biyemeje gutangira ubucuruzi bw’imyenda.

Nishimwe Naomie ubarizwa muri iri tsinda akaba na Miss Rwanda 2020, yavuze ko ari ubucuruzi binjiyemo bagamije kwagura ibikorwa byabo.

Imwe mu myambaro ya Mackenzies yakunzwe cyane ku isoko
Nyuma y'amezi atandatu batangiye ubucuruzi bw'imyenda bagiye kumurika iya kabiri bamaze gukora
Mackenzies bafite gahunda yo guteza imbere imideli mu Rwanda
Abazitabira umusangiro bazaba bafite amahirwe yo kugura imyenda yakozwe naba Mackenzies

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .