Itsinda Dub Inc ryo mu Bufaransa ryataramiye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 03:30
Yasuwe :
2 2

Itsinda rya Dub Incorporation rikomeye mu muziki wa Reagae, Dancehall na Dub, ryaririmbiye abakunzi ba muziki i Kigali mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Isaano Festival ryaranzwe n’umwihariko wo guhuza abahanzi bo mu mico itandukanye.

Abaririmbyi bagize Dub Inc baje kuririmbira i Kigali bavuye mu Mujyi wa Goma mu iserukiramuco Amani Festival. Aba bahanzi nubwo bamaze iminsi mu rugendo rw’ibitaramo ntibigeze bagaragaza imbaraga nke ku rubyiniro kuko banyuze abitabiriye igitaramo cyabo.

Dub Inc yataramiye ahitwa One Love Hall, yageze ku rubyiniro saa mbiri n’iminota icumi z’ijoro, abacuranzi b’iri tsinda bagaragaje ubuhanga mu gukirigita gitari ndetse no ku bindi bicurangisho byarekuraga umuziki uryoheye amatwi ku bitabiriye Isaano Festival itegurwa na Positive Production.

Aba bahanzi baririmbye umwanya munini nta kuruhuka, bamaze amasaha abiri ku rubyiniro bacuranga indirimbo ziganjemo izifite umudiho n’iz’injyana ya Reagae.

Baririmbye indirimbo zabo zizwi zirimo "Tout ce qu’ils veulent", "Rudeboy", "Laisse le temps", "Maché bécif", "Chaque Nouvelle Page", "Don’t Be a Victim", "Erreurs du Passé", "Better Run" n’izindi.

Hakim Meridja wo muri iri tsinda yakunze kwitsa agasaba abacuranzi guhagarika umuziki ubundi akagaragaza ibinezaneza yatewe no kuririmbira bwa mbere mu Rwanda.

Yagize ati "Turishimye cyane, twishimiye kuba aha, twanyuze no kuririmbana namwe. Ni ku nshuro ya mbere turirimbiye i Kigali ariko byadushimishije."

Iri tsinda ryaririmbiye mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere ryari riyobowe n’abaririmbyi babiri ari bo: Hakim "Bouchkour" Meridja na Aurélien "Komlan" Zohou; Jérémie Grégeois na Moritz Von Korff bacuranga ’guitar’; Frédéric Peyron na Idir Derdiche bacuranga ’piano’; Grégory "Zigo" Mavridorakis uvuga ingoma ndetse n’uwitwa Mathieu wabafashaga mu bundi buhanga bw’ibyuma.

Bagaragazaga akanyamuneza ko kuririmbira bwa mbere mu Rwanda

Dub Inc yasoje iserukiramuco Isaano Festival ryari rimaze iminsi ine riba, yabanjirijwe n’abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda no hanze. Abaririmbyi barimo abize umuziki ku Nyundo, Weya Viatora, Tito Uribe, Alyn Sano, Cubaka Justin, Yvan Ngenzi, Peace, Andy bumuntu, Sam Band n’abandi.

Aba bahanzi baririmba kuva mu 1997 yibanda ku njyana ya Reagae, Dancehall, Dub na Rap mu ndimi zirimo Icyongereza n’Igifaransa. Bamaze gushyira ku mugaragaro album esheshatu zakunzwe zirimo Diversité (2003), Dans Le Décor (2005) And Afrikya (2008) , Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na "So What" (2016).

Aurélien Zohou uririmba muri Dub Inc
Hakim Meridja na Aurélien Zohou baririmbaga bunganirana
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe
Itsinda Dub Inc ryo mu Bufaransa ryaririmbiye i Kigali ku nshuro ya mbere
Jérémie Grégeois, umuhanga kuri 'guitar' mu itsinda rya Dub Inc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza