Itorero Urukerereza ryongewe mu bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Diamond Platnumz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kanama 2019 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryongewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo kizasoza Iserukiramuco rya Iwacu Muzika cyatumiwemo icyamamare mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba Diamond Platnumz.

Iki gitaramo kizabera muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019. Kizaba ari icya gatanu cya Iwacu Muzika Festival 2019, nyuma y’ibindi byabereye mu mijyi ya Musanze, Rubavu, Huye na Ngoma.

Abahanzi bagitumiwemo barimo Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’ wanyuze mu bindi bitaramo byose, Intore Masamba, Safi Madiba na Marina, Queen Cha, Amalon , Bull Dogg, Bruce Melodie, Sintex na Bushali ukunzwe cyane mu ndirimbo ye yitwa “Nituebue”.

Kuri aba bahanzi hiyongeyeho Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ naryo rizagaragara muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi mu bakunda umuziki.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya y’icyubahiro ku bazagura amatike mbere n’ibihumbi 20 Frw ku bazayagura ku munsi w’igitaramo, abazakirebera mu myanya isanzwe bazishyura 5000 Frw.

Amatike ari kugurishirizwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ku maduka ya Canal+ kuri KCT, UTC no kuri CHIC; i Remera ni imbere ya Stade Amahoro no kuri restaurant ya Tam Tam i Nyamirambo.

Ni igitaramo cya gatatu Diamond Platnumz agiye gukorera mu Rwanda mu mateka ye. Igiheruka cyabaye mu 2017 i Nyamata, ubwo yari kumwe na Morgan Heritage.

Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryongewe mu bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo Diamond Platnumz
Itorero Urukerereza ritegerejwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kizabera mu Mujyi wa Kigali
Itorero Urukerereza rimaze kuba ubukombe kubera gutaramira mu bitaramo n'ibikorwa byagutse. Aha ababyinnyi baryo basusurutsaga abitabiriye Rwanda Cultural Day yabereye mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California ku wa 24 Nzeri 2016
Diamond Platnumz azasoza Iwacu Muzika Festival ari kumwe n'abahanzi b'Abanyarwanda biganjemo abakunzwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza