Itorero Urukerereza ryakoze igitaramo cy’inkera i Bruxelles (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Nyakanga 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Itorero ry’igihugu Urukerereza ryishimiwe mu buryo bukomeye mu gitaramo cy’inkera ryakoreye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi kuri Birmingham Palace mu mpera z’icyumweru gishize.

Urukerereza ni itorero ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974. Ntiryari rimenyerewe mu bitaramo byaryo bwite, ahanini ryitabiraga ibirori byo ku rwego rw’igihugu no gusakaza umuco w’u Rwanda mu mahanga.

Iri torero ryataramiye mu Bubiligi mu gitaramo ryahuriyemo n’umuhanzi Yvan Buravan na we uri mu bakora umuziki bakibyiruka ukundwa n’abatari bake muri iki gihe.

Iki gitaramo cy’inkera cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki gakondo n’ugezweho babarirwa muri 850, bari bakoraniye ahitwa Birmingham Palace, aha hasanzwe hamenyerewe kwakira ibikorwa nk’ibyo bihuza abantu benshi muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guhuza no kongera ubusabane mu Banyarwanda batuye imahanga ndetse n’inshuti zabo zigasogongera ku muco nyarwanda. Ikindi cyari kigamijwe, ni ukwimakaza umuco wo gutarama no guhiga nk’imwe mu nzira zo kugaruka ku isoko y’umurage w’u Rwanda no kuwuhesha agaciro.

Muri ibi birori byari imbonekarimwe by’umwihariko ku banyamahanga, Itorero Urukerereza ryataramye mu ndirimbo ziganjemo izigaragaza uturango tw’umuco w’u Rwanda mu mbyino zizwi mu duce tunyuranye tw’igihugu haba mu rukiga, mu Buganza, mu Bufundu, mu Gisaka, mu Buganza n’ahandi.

Abacyitabiriye bararyohewe bigaragarira amaso ku buryo kigana ku musozo wabonaga nta muntu n’umwe wifuza kuva mu cyicaro cye ngo atahe. By’akarusho, Karekezi Justin uyobora Team Production ari nayo yateguye igitaramo yavuze ko yanezerewe mu buryo bukomeye.

Yagize ati “Hari ababyeyi bampaye ubuhamya bwabo ko bashimishijwe no kubona ukuntu abana babo bari batumiye inshuti zabo zituruka mu bindi bihugu bishimiye kuratira abandi umwimerere w’umuco wabo kavukire no kureba nyine nyir’izina.

Ikindi cyagaragaye muri iki gitaramo ni uburyo Abanyarwanda bari bafita akanyamuneza ku maso ubona baryohewe no kuba itorero ry’igihugu cyabo ryaserutse mu mahanga; byari ubusabane bukomeye ku buryo hari n’abifuzaga ko igitaramo kitarangira.

Umuririmbyi Buravan na we yaririmbye muri iki gitaramo. Indirimbo ze zose yaziririmbye mu buryo bwa live, mu byo yavugiraga imbere y’abafana, yitsaga cyane ku kumvikanisha ko ‘yari afite inyota yo gutaramana n’abakunzi be mu Burayi’. Yishimiwe cyane n’abiganjemo urubyiruko rukunda umuziki we.

Uyu mugoroba witabiriwe kandi n’ikigo nyarwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere « RwandAir » ari nacyo muterankunga ukomeye w’igitaramo. Muri iki gitaramo, abanyamahirwe babiri begukanye amatike y’indege biciye muri tombora yakozwe, bemerewe kuzakora urugendo muri kimwe mu byerekezo iyi ndege ijyamo ku Isi hose nk’uko uhagarariye RwandAir, Gashumba Charles-Damascène yabidutangarije.

Yvan Buravan na we ukunzwe cyane muri iki gihe yigaragaje muri iki gitaramo
Buravan imbere y'abakunda umuziki we mu Bubiligi
Itorero Urukerereza ryakoze igitaramo cy’inkera i Bruxelles
Mariya Yohani na Muyango, abatoza b'itorero Urukerereza
Abanyarwanda n'abanyamahanga barataramye biratinda...
Cecile Kayirebwa yari mu magana y'abitabiriye iki gitaramo
Amb. Rugira Amadin n'umugore we
Iburyo ni Gilles Bazambanza uyobora DRB Rugali
Abanyarwanda bo mu Bufaransa bari bitabiriye iki gitaramo harimo umunyabugeni Alice Gahunda Durand ibumoso
RwandAir yari umuterankunga muri iki gitaramo

Amafoto: Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza