Itorero Urukerereza na Buravan bategerejwe mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Itorero ry’igihugu Urukerereza ryatumiwe mu gitaramo cy’inkera rizakorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, rizataramira kuri Birmingham Palace ku itariki ya 13 Nyakanga 2018

Urukerereza ni itorero ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974. Ntiryari rimenyerewe mu bitaramo byaryo bwite, ahanini ryitabiraga ibirori byo ku rwego rw’igihugu no gusakaza umuco w’u Rwanda mu mahanga.

Iri torero rizataramira mu Bubiligi mu gitaramo rizahuriramo n’umuhanzi Yvan Buravan na we uri mu bakora umuziki bakibyiruka ukundwa n’abatari bake muri iki gihe.

Igitaramo cyateguwe na Team Production ari nayo yatumiye aba bahanzi. Mu kiganiro na IGIHE, Justin Karekezi uyobora iyi kompanyi yavuze ko kuba bagiye kwakira Urukerereza ari ishema rikomeye.

Yagize ati “Twishimiye kwakira itorero ry’igihugu cy’u Rwanda mu Bubiligi, kuko ni ikintu gikomeye, ni inkingi y’umuco nyarwanda, kubabona bari hano bataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ndizera ko bizanezeza benshi.”

Yongeyeho ati “Tunejejwe no kuba baratwemereye bakaza mu Bubiligi, ni ikimenyetso cy’urukundo bafitiye Abanyarwanda bahatuye kandi koko tuzabakirana urugwiro rwinshi. Si kenshi umuntu agira amahirwe yo gutaramirwa n’itorero ryo kuri ruriya rwego mu mahanga.”

Igitaramo cy’Itorero Urukerereza giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo nyir’izina.

Itorero Urukerereza ritegerejwe gitaramo rizakorera mu Bubiligi

Justin Karekezi yashimiye cyane RwandAir ikomeje gutera inkunga ibijyanye n’ibi bitaramo bihuza abantu benshi mu Bubiligi no mu bindi bihugu bicumbikiye Abanyarwanda ndetse by’umwihariko ni yo muterankunga mukuru muri iki gitaramo giterejwe na benshi.

Itorero Urukerereza risanzwe ribarizwamo intore zizi guhamiriza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza