Itorero Intayoberana ryerekanye ubuhanga mu gitaramo cy’umwimerere gakondo (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Kamena 2018 saa 09:07
Yasuwe :
3 0

Abagize Itorero Intayoberana banyuze imbaga y’abitabiriye igitaramo cyabo berekaniyemo ubuhanga mu rusobe rw’imbyino z’umwimerere gakondo bakanamurika indirimbo zabo bwite bahanze zerekanye ishusho y’urwego rukomeye bagezeho.

Iki gitaramo cyiswe ‘Twambaye Ikirezi’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Kamena 2018 muri Kigali Serena Hotel guhera saa moya z’umugoroba. Itorero Intayoberana ryasusurukije abitabiriye mu mbyino z’ubudahagarara, amasaha atatu arashira ridafashe ikiruhuko.

Iyi nkera yakozwe bashimangira umwihariko wo guteza imbere no gusigasira umurage w’umuco w’u Rwanda. Uraranganyije amaso mu bitabiriye, benshi wabonaga bafite amatsiko yo kureba ubuhanga bw’ababyinnyi ndetse imbyino zabanyuraga umunota ku wundi bagakoma amashyi.

Itorero Intayoberana ryakoze iki gitaramo ryishimira urugendo rw’imyaka ine y’imihigo rimaze ridasubira inyuma, ryamuritse n’indirimbo zaryo bwite abarigize bahanze zikubiye mu muzingo mushya.

Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline, yavuze ko uyu mukino berekanye wabafashije kugishimangira ko nk’Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro k’umuco bakunda ashimira abo bataramiye.

Yagize ati “Ntakindi mvuga uretse kubashimira, twongeye gushimira Imana yaduhaye uyu mugoroba, twataramanye namwe dukunda, twataramanye n’inshuti, twataramanye n’abavandimwe, twataramanye n’abayobozi bacu dukunda, twataramanye n’Abanyarwanda, turishimye cyane.”

Yakomeje agira ati “Uyu mukino twaberekaga rero nk’uko twari twabivuze mbere, witwa ‘Twambaye Ikirezi, twamenye ko cyera’. Twongeye kubishimangira, twambaye ikirezi koko! Uyu ni umuco dukunda, uyu ni cyo kituranga, ni umuco dukunda. Twashimiye cyane ababyeyi batubaye hafi, twashimiye ababidukundishije.

Yakomoje ku muhigo wo kudatatira igihango mu gusigasira umuco binyuze mu mbyino, indirimbo, imivugo n’ibindi. Itorero Intayoberana ryatangiye no gutoza abakiri bato bazaribyirukiramo.

Ati “Bamwe twarabyonse mu mashereka, abandi badufashije kuduha urugero rwo guhugura abandi none natwe turimo kubisisigira barumuna bacu, abana bacu […] Turabanezerewe kuri uyu mugoroba, turongera kubashimira, bivuye ku mutima, mu zina ry’izi ntayoberana zose nazo nongeye gushimira ndizera mu kuri ko twabanejeje. Nyagasani abane namwe.”

Ababyinnyi b'Intayoberana berekanye ubuhanga

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo waganiriye na IGIHE, Kayitana Jean Claude, yagize ati “Ku bwanjye cyanshimije ku buryo numvaga bakomeza bagatarama, ibitaramo nk’ibi biboneka gacye mu Rwanda. Nashimishijwe no kongera kubona abana bakibyiruka babasha kubyina neza imbyino zizwi mu duce tunyuranye, turashimira Itorero Intayoberana uburyo ryiteguye, wabonaga ko ari ibintu binogeye ijisho rwose. Nanyuzwe.”

Mbere y’igice cy’imbyino zisoza igitaramo abagize iri torero bakoze igikorwa cyo gushimira abasigasiye umuco w’u Rwanda barimo Kalisa Rugano, Annonciata Mukandoli na Immaculée Mukantabana. Bashyikirijwe amashimwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, wari mu bitabiriye iki gitaramo.

Usibye imbyino zihariye zaranze iki gitaramo cy’Intayoberana, banakanyujijeho mu kwerekana ubuhanga ku bicurangisho gakondo bitandukanye birimo Ikondera ndetse bazana umwihariko wo guhuza umudiho w’ingoma n’umwirongi wa kizungu n’umurya wa ‘guitar’, bituje.

Icyumba kigari iki gitaramo cyabereyemo cyarimo umuteguro wa kinyarwanda by’umwihariko aho ababyinnyi n’abaririmbyi bari baherereye, aho benshi bakunze kwita ‘ku rubyiniro’. Umugoroba w’Itorero Intayoberana witabiriwe ku bwinshi n’abantu b’ingeri zose kuva ku bakiri bato kugeza ku basheshe akanguhe.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragazaga ko bafite amatsiko yo kureba imbyino z'itorero Intayoberana
Aimable Twahirwa n'umugore we banyuzwe n'imbyino z'ubuhanga byerekanwe n'Itorero Intayoberana
Banyuzagamo bagakora umuhamirizo mu mudiho w'amayogi gusa
Bazanye Intango ku rubyiniro
Buri wese wasangaga ashaka gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo
Iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel cyitabiriwe ku bwinshi
Iki gitaramo cyanyuze benshi cyanitabiriwe n'abanyamahanga
Intore Masamba yakurikiye Itorero Intayoberana mu gitaramo cy'ubuhanga
Itorero Intayoberana ryashimiye abitabiriye iki gitaramo ryemeza ko ritazatezuka ku gusigasira umuco
Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu Bamporiki Edouard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yari mu bitabiriye iki gitaramo

Kanda hano urebe amafoto menshi y’iki gitaramo
[email protected]

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza