Itorero Inganzo Ngari ryakoze igitaramo cy’imbyino benshi barizihirwa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 12:53
Yasuwe :
1 0

Itorero Inganzo Ngari riri mu matsiko akomeye mu mbyino gakondo mu Rwanda ryakoze igitaramo cyizihiye benshi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017.

Igitaramo cy’itorero Inganzo Ngari cyabereye kuri Hôtel des Mille Collines i Kigali ahari hateraniye abakunzi b’umuziki gakondo babarirwa muri magana atanu. Ni igitaramo gito ugereranyije n’ibindi binini iri torero ryagiye rikora mu bice bitandukanye by’igihugu gusa cyari umwihariko haba mu bwitabire n’uburyo cyari giteguye mu ishusho isobanura neza ubukire bw’umuco nyarwanda.

Iki gitaramo kibimburiye ibindi ngarukakwezi bizajya bibera kuri cyateguwe mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gutarama no guhiga nk’imwe mu nzira zo kugaruka ku isoko y’umurage w’u Rwanda no kuwuhesha agaciro.

Aho cyabereye hari umuteguro wa Kinyarwanda, aho benshi bita ‘ku rubyiniro’ hari ibicurangisho gakondo n’ibikoresho byo mu rugo byifashishwaga hambere nk’uducuma twarimo urwagwa abaririmbyi bagendaga basomaho bahererekanya mu kwerekana uko kera byagendaga mu gitaramo.

Iki gitaramo cyari cyiganjemo indirimbo zigaragaza uturango tw’umuco w’u Rwanda mu mbyino zizwi mu duce tunyuranye tw’urukiga[izo mu murera no gice cya Byumba], mu Buganza, mu Mutara w’Indorwa, mu Buhoma, mu Bufundu, mu Gisaka, mu Buganza n’ahandi.

Uretse imbyino muri iki gitaramo Inganzo Ngari zashyizemo igice cy’ibisakuzo, kwivuga, kuvuza ikondera no guca imigani. Igice cy’imbyino nicyo cyizihiye benshi ndetse bamwe baryoherwaga bakajya mu mbuga yari yateguriwe igitaramo abasore bagaca umugara abagore n’abakobwa bakiyerekana bateze amaboko nk’inyambo.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE batangaje ko bakunda ibitaramo by’abahanzi gakondo ariko bagira ikibazo cy’uko bitegurwa gake cyane gusa Umuyobozi wa Inganzo Ngari yavuze ko iki kizajya kiba buri kwezi mu kumara ipfa abakunda imbyino gakondo.

Inganzo Ngari mu gitaramo zakoreye kuri Hôtel des Mille Collines

Uwitwa Niyigena Kalisa Annet yagize ati “Ubwanjye igitaramo cyanshimije ku buryo numvaga bakomeza bagatarama, urabona ko amasaha ni make. Ibitaramo nk’ibi byaba byiza bigiye biba byinshi kuko mbona abantu bamaze kubona ko indirimbo gakondo ari nziza, nkanjye nkunda umuziki gakondo, gusa sinkunda kubona hategurwa bene ibi bitaramo, mbese ni nayo mpamvu ubona hano haje benshi.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu wabonaga biganjemo abakuze, abakibyiruka n’abanyamahanga bake bacumbitse mu mahoteli ari mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Igitaramo cy'Inganzo Ngari cyizihiye benshi
Inganzo Ngari zakoze igitaramo cy'imbyino ziherekejwe n'amashyi, inanga, n'umurishyo w'ingoma
Umwe mu bakaraza b'Itorero Inganzo Ngari
Abagifite ingufu bakaraze umubyimba mu mbyino z'itorero Inganzo Ngari

Amafoto: Dusabimana Aimable


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza