Itangwa ry’ibihembo bya The Choice Awards ryigijwe inyuma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

ISIBO TV yigije inyuma itariki yagombaga kuzatangirwaho ibihembo ngarukamwaka yise ‘The Choice Awards’ igamije gushimira abateje imbere uruganda rw’imyidagaduro kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

‘The Choice Awards’ ni ibihembo bitegurwa n’ikipe y’abanyamakuru bakora ikiganiro ‘The Choice’ barimo Phil Peter, M. Irene na Moses Iradukunda.

Mu ibaruwa ISIBO TV yashyize hanze, yatangaje ko ibirori byo guhemba ababaye indashyikirwa mu mwaka ushize byari biteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2021 byimuriwe mu bihe biri imbere nubwo hatatangajwe itariki.

Ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwibukije abakunzi b’umuziki gukomeza gutora abahanzi bihebeye banabibutsa ko amatora azarangira tariki 25 Gashyantare 2021.

Ibihembo bya ISIBO TV bifite intego yo gushyigikira urugendo rw’umuziki w’u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no gushimira abandi bantu batandukanye bo mu myidagaduro kubera ibyo bamaze gukora mu ruganda.

Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakagaragaza imbaraga nyinshi kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10.

Amatora yo kubahitamo ari gukorerwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Abazahiga abandi bazahabwa ibihembo bidaherekejwe n’amafaranga ariko nayo ashobora kuzajya atangwa mu minsi iri imbere.

Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka no mu cy’Indirimbo y’Amashusho meza y’Umwaka. Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro The Choice Influencer of the Year no mu cy’Umuhanzi mushya w’Umwaka.

Mu cyiciro cy’Umuhanzi w’Umwaka harimo Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P. Mu cyiciro cy’Umuhanzikazi w’Umwaka harimo Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugabo w’Umwaka harimo Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Ndimbati].

Mu cyiciro cy’Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka harimo Ingabire Pasclaine wamamaye nka Samantha, Mukayizere Djaria Nelly [Kecapu], Uwamahoro Mutoni Assia , Uwase Bahavu Jeannete na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina muri Filime yitwa ‘Umuturanyi.

The Choice Influencer of the Year harimo DJ Brianne, Junior Giti na Rocky Kirabiranya bazwi mu gusobanura filime, Papa Cyangwe na Super Manager.

Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda harimo Adrien Misigaro, Priscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben.

Mu cyiciro cy’Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka harimo Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, Saa Moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo.

Icyiciro cy’Umugabo utunganya meza amashusho kirimo Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

Icyiciro cya Dj w’umwaka Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na DJ Toxxyk. Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka harimo Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Ubuyobozi bwa Isibo TV bwatangaje ko itangwa ry'ibihembo bya "The Choice Awards" ryigijwe inyuma
Itariki izatangirwaho ibihembo yasubitswe ariko amatora yo aracyakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .