Isura nshya mu mitegurire ya Groove Awards Rwanda 2018

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Ukwakira 2018 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rihemba intyoza mu muziki uhimbaza Imana ‘Groove Awards Rwanda 2018’ rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, ririmo impinduka mu kanama nkemurampaka n’uburyo amatorwa azakorwa.

Groove Awards ihemba abahanzi, amakorali n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abanyamakuru, abatunganya indirimbo n’abafite aho bahuriye n’ivugabutumwa bahize abandi.

Uyu mwaka hazahatana ibyiciro 23 birimo bitanu bishya nk’icy’indirimbo ihuriweho (Collabo), itsinda ryo kuramya, indirimbo iri mu njyana ya Afro-Pop, umuhanzi na Korali nziza mu ntara.

Abemerewe guhatana ni abafite ibihangano n’ibikorwa bifatika bamuritse kuva ku wa 1 Ukwakira 2017 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Groove Awards Rwanda, Evans Mwendwa [Dj Spin] yatangaje ko irushanwa ririmo impinduka ariko bizeye ko zizatanga umusaruro.

Yagize ati “Uyu mwaka abafana ntibazatora. Akanama nkemurampaka kazicara kige, gahitemo cyangwa gatore aho bikenewe abahanzi babikwiye. Hari inzobere turi kuvugana ku buryo zizongerwamo mu bukemurampaka. Iki cyemezo twagifashe nyuma y’ubusabe twahawe, abantu batubwira ko hari abahabwa ibihembo batabikwiye ahubwo ari uko bakoresheje uburyo bwo kwitora.”

Muri uyu mwaka kandi Akanama Nkemurampaka kayobowe na Nkundimana Noël uyobora Radio Umucyo karimo Jeannine Mukabacondo [Mama Kenzo] kiyongereyemo Kalinijabo Issa Noël na Nzahoyankuye Peace Nicodem bakora mu itangazamakuru.

Abaziyandikisha muri Groove Awards bafunguriwe imiryango, igikorwa kizamara ibyumweru bitatu aho abahanzi bazuzuza inyandiko zabugenewe. Aya majwi Akanama Nkemurampaka kazayahuza n’azava mu banyamakuru, aba-Djs n’abandi mbere yo gutangaza abahatana.

Ibirori byo gutangaza abahanzi batoranyijwe bizaba ku wa 28 Ukwakira 2018. Bizakurikirwa n’ibitaramo bibiri bizabera mu nsengero mu kugaragaza impano z’abahanzi batoranyijwe.

Mu cyumweru kibanziriza itangwa ry’ibihembo hateganyijwe Umuganda rusange uzitabirwa n’abahatanye bose, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 no gusura abarwayi mu bitaro.

Groove Awards Rwanda 2018 yabanjirijwe n’amasengesho y’abahanzi, abapasiteri, abanyamakuru barenga 150 bakora mu ruganda rw’umuziki uhimbaza Imana, ku wa 28 Nzeri 2018.

Groove Awards itegurwa na MoSound Events Ltd ikomoka muri Kenya aho yatangiriye mu 2004. Yagejejwe mu Rwanda mu 2013.

Abagize Groove Awards Rwanda 2018 mu kiganiro n'itangazamakuru
Evans Mwendwa [Dj Spin] yasobanuye ko impinduka zakozwe muri Groove Awards zizatanga umusaruro mu mitegurire y'irushanwa
Uhereye ibumoso hari Nkundimana Noël_ Nzahoyankuye Peace Nicodem_ Dj Spin_ Kalinijabo Issa Noël na Mukabacondo Jeannine [Mama Kenzo] bari muri Groove Awards
Umuyobozi w'Akanama Nkemurampaka, Nkundimana Noël yatangaje ko mu mpinduka zakozwe abahanzi bazajya batoranywa hadashingiwe ku majwi y'abafana

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza