00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yatumiwe mu bitaramo bikomeye i Burundi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Israel Mbonyi uri mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatumiwe mu bitaramo bikomeye agomba gukorera i Bujumbura mu Burundi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, Israel Mbonyi yashyize umukono ku masezerano yo kuzitabira ibi bitaramo azakorera i Burundi kuva ku wa 13-15 Kanama 2021.

Akimara gushyira umukono ku masezerano, Israel Mbonyi yavuze ko yitegura kujya gutaramira i Burundi ariko amakuru arambuye akazayatangaza mu minsi iri imbere.

Ati “Muraho i Burundi, ndabasuhuje mu izina rya Yesu, nifuzaga kubabwira ko ndi hafi kuza kubataramira tariki 13,14 na 15 Kanama 2021. Amakuru menshi tuzayatangaza mu minsi iri imbere.”

Si ubwa mbere uyu muhanzi yifujwe mu bitaramo by’i Burundi, byakunze kuvugwa ko hari benshi bagiye bamutumira mu myaka yashize ariko ntibikunde ko yitabira bitewe n’ibibazo bitandukanye.

Mu mpera za 2018, abahanzi barimo Meddy na Bruce Melodie bari batumiwe mu bitaramo bitandukanye i Burundi biza kutagenda neza kuko icyo gihe havugwaga ikibazo cy’umutekano muke.

Ubwo Israel Mbonyi yashyiraga umukono ku masezerano y'ibitaramo agiye gukorera i Burundi
Valentin Kavakure wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y'u Burundi ni we uri gutegura ibi bitaramo ashyira umukono ku masezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .