00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel Mbonyi yatangije umushinga wa Album azahurizaho abanyempano babuze aho bamenera

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Israel Mbonyi nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangiye umushinga wa Album nshya azamurika uyu mwaka, izaba iriho indirimbo azakorana n’abanyempano babuze aho bamenera ngo bigaragaze.

Israel Mbonyi agiye gukora iki gikorwa binyuze mu mushinga yise ‘Cross & Songz’.

Mu itangazo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagize ati “Hari itangazo mfitiye abantu bumva bafite impano cyangwa umuhamagaro wo kuririmba. Uyu mwaka turi gutegura album nshya, ndifuza kuririmbana n’abo bantu.”

Yasabye buri wese wumva ko ashaka kuririmbana nawe kuri Album ye nshya kwifata amashusho atarengeje iminota ibiri ari kuririmba indirimbo yose yumva yifuza, akayohereza kuri 0788880842.

Nyuma yo kumva no kureba amashusho y’abanyempano batandukanye, Israel Mbonyi n’itsinda ry’abamufasha bazahitamo abo bazakorana hanyuma babahamagare.

Uyu muhanzi uyoboye abandi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yabwiye IGIHE ko yahisemo gukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abantu bafite impano kuzimurika.

Ati “Wasanga iki ari cyo gihe kugira ngo Imana imumurike, impano ye igaragare. Nifuje gukora ibi kugira mfatanye n’abantu benshi bafite impano zo kuririmba ariko babuze aho bamenera!”

Iyi album Israel Mbonyi agiye gutangira gukora izaba ibaye iya kane nyuma y’izindi nka Number One, Intashyo na Mbwira zakunzwe bikomeye.

Israel Mbonyi agiye gukora album ihuriweho n'abanyempano zapfukiranywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .