Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye ya Canada

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Mata 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 1

Umuririmbyi Israel Mbonyi agiye kwerekeza muri Canada mu rugendo rw’ibitaramo azakorera mu mijyi itandukanye amurikira abakunzi be album yise "Intashyo" ikubiyeho indirimbo zivuga ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose.

Mbonyi yaherukaga gukora igitaramo kinini cyo kumurika album ‘Intashyo’ tariki 10 Ukuboza 2017, cyabereye mu ihema rya Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, ahahoze hitwa Camp Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Israel Mbonyi yavuze ko azava muri Canada akoze ibitaramo ndetse no kogeza ubutumwa bwiza mu bakunzi b’umuziki we bo muri iki gihugu. Yagize ati “Ibi bitaramo bigamije kumurika album yanjye ya kabiri ndetse no kuvuga ubutumwa muri rusange.”

Yongeyeho ati “Mfite ibitaramo bizazenguruka mu bice bitandukanye bya Canada, nzatangira mu kwezi kwa kane, nzazenguruka mu mijyi itandukanye mpereye Edmonton muri Alberta tariki ya 28 Mata 2018.”

Israel Mbonyi yavuze ko namara gutaramira muri Edmonton azajya gukorera ikindi gitaramo kinini mu Murwa Mukuru wa Canada, Ottawa. Ati “Nyuma nzakomereza no mu yindi mijyi. Kugeza ubu imijyi maze kwemeza neza ni Edmonton na Ottawa ahandi naho tuzagenda tubamenyesha igihe.”

Israel Mbonyi yiteguye kujya gukora ibitaramo bimurika album ye muri Canada

Israel Mbonyi ateganya kuva mu Rwanda ku itariki ya 23 Mata 2018; yerekeje muri Canada nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana aherutse guhuriramo n’abahanzi bakomeye barimo na Sinach wo muri Nigeria.

Israel Mbonyi mu gitaramo cyo kumurika album ye i Kigali yabonye abantu benshi cyane
Ubwo Israel Mbonyi yamurikaga album ye 'Intashyo' i Kigali

Inkuru wasoma:Israel Mbonyi yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo yamurikiyemo album ya kabiri (Amafoto na Video)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza