00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rwa Fireman ryasubitswe, agiye kongera kuburana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 12:53
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangaje ko rwasubitse isomwa ry’urubanza ruregwamo itsinda ry’abantu 11 barimo na Fireman bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Me Bayisabe Irénée wunganira Fireman muri uru rubanza yabwiye IGIHE ko Urukiko rwabamenyesheje ko isomwa ryarwo ryasubitswe ahubwo hazasubukurwa iburanisha rizagibwamo impaka ku byavuye mu iperereza ry’Urukiko.

Uyu munyamategeko wunganira Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yavuze ko kuba Urukiko rwakora iperereza ryarwo ari ibintu bisanzwe, ati “Mu gihe urukiko rwaba rutaranyuzwe n’iperereza ryakozwe n’inzego z’Ubugenzacyaha ndetse n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yemerewe gukora iperereza rye.”

Urukiko rwakoze iperereza kuko rutanyuzwe n’iryabaye mbere yo kuregerwa abaregwa, Me Bayisabe yagize ati “Nko muri uru rubanza wumvise inshuro nyinshi ko ababuranyi bagiye bagaragaza ko hari uburyo iperereza ritakozwe neza, ibyo wasanga ari byo umucamanza yanagendeyeho akora iperereza rye.”

Isubukurwa ry’uru rubanza ryashyizwe ku wa 16 Nyakanga 2021.

Fireman yaherukaga kwitaba Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki 7 Kamena 2021, ari kuregwa mu itsinda ry’abantu 11 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500 000 Frw).

Muri 11 bakurikiranywe n’Urukiko rwa Gisirikare, batatu ni bo bagizwe abere hanyuma umunani barimo na Fireman bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa Gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubw’abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.

Fireman n'umwunganizi we mu mategeko Me Bayisabe Irénée umaze kwandika izina mu kuburanira ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .