00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isomwa ry’urubanza rwa Fireman ryasubitswe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Isomwa ry’urubanza rwa Fireman n’itsinda ry’abantu 10 bakurikiranywe muri dosiye imwe, ryasubitswe rivanwa kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2021 rishyirwa ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Mu nyandiko yahawe ababuranyi ubwo himurwaga urubanza, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwababwiye ko rwahisemo kwimura urubanza kubera ubunini bwarwo bwatumye rutararangira kwandikwa.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyeho Fireman n’itsinda ry’abantu 10 bareganwa muri dosiye imwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa byateye ubumuga buhoraho.

Ni ibyaha Fireman ashinjwa kuba yarakoze igihe yari ari kugororerwa i Iwawa aho yari ashinzwe ikinyabupfura cya bagenzi be.

Abaregwa bashinjwa ko hari abanyeshuri bakubise bakabakomeretsa bikabaviramo ubumuga buhoraho.

Fireman ari kuburana ubujurire nyuma y’uko Urukiko rwa Gisirikare rumuhanishije igifungo cy’imyaka itatu we atemeye bituma ahita ajurira, ubujurire bwahuriranye n’ubw’Ubushinjacyaha butari bwanyuzwe n’ibihano bito byahawe abaregwa.

Ubushinjacyaha bwasabiye Fireman gufungwa imyaka 15, mu gihe we yasabye Urukiko ko rwamugira umwere.

Fireman n'umunyamategeko we Me Bayisabe Irene ubwo bari bamaze kuburana ubujurire bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .