Isomo Miss Nimwiza yakuye mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko ubuhinzi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Kamena 2019 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro za Gicurasi, Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan afatanyije na Iradukunda Liliane batangiye ubukangurambaga bwazengurutse mu ntara zitandukanye bashishikariza urubyiruko kugana ubuhinzi no kurwanya imirire mibi bakora uturima tw’igikoni.

Ubu bukangurambaga yabugabanyijemo ibice bitatu; igice cya mbere yahuraga n’urubyiruko rusanzwe rukora ubuhinzi abaha ubutumwa bw’icyizere ndetse anafasha ababikora by’umwuga n’ababikora bisanzwe kungurana ibitekerezo bari kumwe n’inzobere mu buhinzi n’ubworozi z’urubyiruko rwibumbiye muri Rwanda Youth in Agriculture Form (RYAF), BDF n’izindi nzego za leta.

Igice cya kabiri cyari ukuganiriza urubyiruko rutaba mu buhinzi ndetse rukiri mu myaka mike cyane mu mashuri yisumbuye, abereka uburyo icyo waba wiga cyose gifite aho cyahurira n’ubuhinzi.

Icya gatatu yifashishaga Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane ufite umwe mu mishinga ye yatangiye umwaka ushize wo kurwanya imirire mibi, binyuze mu kubaka uturima tw’igikoni, aho bishoboka akaba ari muri urwo rwego aho basuraga ibigo by’amashuri basigaga bakoze n’umurima w’imboga bifashishije inzobere zo mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyeshuri.

Iki gikorwa bagitangiye nyuma y’ubushakashatsi bakoze mu gihe cy’amezi abiri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, bashaka kumenya uko ubuhinzi buhagaze mu rubyiruko.

Nyuma yaho batangira igikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwinjira mu buhinzi bakorera mu ntara zose z’igihugu mu bigo bibiri muri buri karere.

Miss Nimwiza Meghan aganira na IGIHE yavuze ko iki gikorwa bakoze bakazenguruka mu ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, kitarangiye kuko bagiye gutangira kujya muri za kaminuza.

Ati “Ubu tumaze gukorera mu Ntara zose tunyura mu bigo 10. Ntabwo navuga ko byarangiye ubu noneho tugiye kujya muri za kaminuza. Nyuma nibwo tuzongera kujya mu mashuri yisumbuye.”

Yemeza ko uko yatekerezaga urubyiruko rufata ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi ariko yaje gusanga bimeze nyuma y’urugendo yagiriye mu bigo bitandukanye.

Ati “Na mbere y’uko njya muri Miss Rwanda, uko nabonaga urubyiruko rufata ubuhinzi na nyuma y’uru rugendo niko nabibonye nasanze nta tandukaniro ririmo. Naganiraga n’inshuti zanjye ndetse n’abanyeshuri twiganaga nkumva ubuhinzi atari ikintu urubyiruko rwiyumvamo. Hari imyumvire urubyiruko rugifite igaragaza ko ubuhinzi ari ikintu gikorwa n’ababuze akazi kandi atari ko bimeze.”

Arongera ati “Hari n’abavugaga bati nzajya mu buhinzi naba ndi gukora iki ku ishuri? ugasanga ni ikibazo bagifite. Ntabwo urubyiruko rurumva ubuhinzi icyo ari cyo. Hari n’abambwiraga ko ababyeyi babo bababwira ko nibananirwa kwiga bazajya guhinga ukumva baracyabashyiramo icyo kintu cy’uko ubuhinzi ari umurimo mubi ukora kuko wabuze uko ugira kandi ahubwo bataramenya ko ari umurimo watunga umuntu akabaho neza.”

Miss Nimwiza avuga ko mbere yo gutangira ikiganiro yabazaga abari mu cyumba bagera kuri 800 cyangwa 500 abiyumvamo ubuhinzi hakamanika nka 10 ariko yajyaga gusoza bageze kuri 80 cyangwa 100, bikerekana ko ubukangurambaga ari ingenzi.

Ngo hari igikorwa yagiyemo mu Ntara y’Amajyepfo i Huye nyuma y’iminsi mike ahavuye umuyobozi amuhamagara amubwira ko abanyeshuri be bakangukiye ubuhinzi mu buryo bukomeye.

Ati “Hari ikigo twagiyemo i Butare nyuma yaho umuyobozi waho arampamagara arambwira ati mwanteje abanyeshuri ubu bari kunsaba aho bahinga, kuko njye nasigaga mbasabye gutangirira ubuhinzi ku ishuri bakora akarima k’igikoni ngashaka n’abantu mbishinga mbabwira ko ubutaha ningaruka bazakanyereka.”

Avuga ko natanga ikamba rya Miss Rwanda azakomeza gukora ibikorwa byekereye ubuhinzi cyane ari nacyo kintu yahisemo kuziga muri kaminuza.

Mu buhinzi Miss Rwanda 2019 avuga ko yiyumvamo cyane ibijyanye no gutunganya ibihingwa ndetse n’ubutubuzi. No mu nzozi ze yumva azakora ku mishinga yo guteza imbere ubuhinzi.

Yemeza ko kugeza ubu abantu bakuru aribo bari mu buhinzi bikaba byazagira ingaruka mu minsi iri imbere mu gihe abato badashishikarijwe kubugana.

Nimwiza Meghan yabaga aherekejwe na Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2018
Nimwiza avuga ko kujya mu buhinzi bitavuze gufata isuka gusa ahubwo umuntu ashobora no kwifashisha ikoranabuhanga cyangwa agakora ibindi birimo kuhira imyaka n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza