00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi uherutse kubengukwa muri sinema ya Nigeria, agiye gusohora filime ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nzeri 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance uherutse kubengukwa na sosiyete yo muri Nigeria ‘One Percentage Management’ ireberera inyungu ze agiye kumurika filime ye nshya yise “Alliah”.

Iyi filime Isimbi azayimurikira muri Canal Olympia ku Cyumweru tariki 12 Nzeri 2021.

Filime ‘Alliah’ uyu mukobwa agiye kumurika imaze umwaka ikinwe, kuko yatangiye kuyifatira amashusho mu Ukwakira 2020.

Bitandukanye na filime z’uruhererekane ziri gukinwa muri iyi minsi, Isimbi yavuze ko iyi agiye kumurika ifite amasaha abiri.

Iyi filime nshya ya Isimbi yayise “Alliah” ahereye ku izina inshuti ze zikunda kumwita mu buzima busanzwe.

Mu ifatwa ry’amashusho yayo, Isimbi yafashijwe na Benimana Ramadhan [Bamenya] wayiyoboye akaba yaranagize uruhare mu kuyandika.

Filime ‘Alliah’ izaba igaragaramo amasura mashya muri sinema nyarwanda. Isimbi yavuze ko yahisemo gukinisha abatazwi cyane agamije kuzamura impano nshya.

Mu bakinnyi basanzwe bakina filime bazagaragaramo harimo Nkota Eugene ukina ari Se na Baraka Patrice ukina ari umugabo wa Isimbi.

Ikiganiro na Isimbi avuga kuri iyi filime ye nshya igiye gusohoka

Isimbi agiye kumurika filime ye nshya yise 'Alliah'
Imirimo yo gufata amashusho y'iyi filime iri kugana ku musozo
Imirimo yo gufata amashusho y'iyi filime iri kugana ku musozo
Bamenya ari mu bayoboye iyi filime
Isimbi akina muri iyi filime akundana na Baraka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .