00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Noeline yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ukwakira 2021 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Isimbi Noeline benshi bamaze kumenya ku mbuga nkoranyambaga, kuri ubu yinjiye bw’imyenda ahereye ku y’imbere y’abagore n’abakobwa binyuze ku rubuga yitiriye iduka ateganya gushinga ryitwa ‘Slash Clothing’.

Isimbi yabwiye IGIHE ko yinjiye muri ubu bucuruzi nyuma yo gukusanya amafaranga yaba ayo yakoreye mbere ndetse n’ayo ari gukura mu kazi asanzwe akora ko kubyinira abakiliya bo mu tubyiniro twinjirwamo n’abifite mu Mujyi wa Lagos.

Kugeza magingo aya uyu mukobwa uri gucuruza yifashishije ikoranabuhanga, yamaze gushyira hanze urubuga rugaragaraho iyi myenda ku buryo ugiyeho akayishima ahita agura ubundi bakamugezaho uwo yashimye.

Abajijwe niba adateganya gukora iduka, Isimbi yagize ati “Iduka ndariteganya kandi vuba, urebye n’izina ndi gukoresha ni naryo nzitirira iduka.”

Isimbi yavuze ko yahisemo gutangirira ubucuruzi bwe ku myenda y’imbere y’abagore, kuko azi ko ikenerwa na buri wese kandi akenshi abantu baba bagomba kwambara idashobora kubateza ibibazo by’ubuzima.

Ati “Buriya ku bagore n’abakobwa imyenda y’imbere ni iyo kwitondera, hari igihe ushobora kugura imyenda ugasanga iguteye ikibazo cy’ubuzima, njye rero niyo mpamvu nahisemo kwinjira muri ubwo bucuruzi.”

Icyakora nubwo ahereye ku myenda y’imbere, Isimbi avuga ko uko iminsi izagenda yicuma azagenda yongeramo n’indi isanzwe, asaba abifuza kuba abakiliya be kujya bahora bareba ku rubuga rwe.

Ku kijyanye no kuba ateganya kugaruka gutura mu Rwada akaba ariho akorera ubu bucuruzi, Isimbi yagize ati “Byose birashoboka mu Rwanda ni iwacu, nahagaruka ariko kugeza ubu ndi gushaka amafaranga. Gusa ubucuruzi bwo buzaba bumeze neza kuko mfite ikipe dukorana izamfasha rwose nta kibazo.”

Uyu mukobwa yinjiye mu bucuruzi bw’imyenda nyuma y’uko mu minsi ishize yatangaje ko amaze umwaka urenga akina ‘Pornographie’.

Ni inkuru yaciye igikuba cyane mu Rwanda, cyane ko niba atari we wa mbere ari mu ba mbere beruye bagashyira amashusho y’imyanya y’ibanga yabo ku karubanda bagamije gushaka amaramuko.

Kanda hano ubashe kureba imyenda Isimbi Noeline ari gucuruza

Imyenda y'imbere y'abagore niyo Isimbi yahereyeho mu bucuruzi
Nubwo yatangiye ubucuruzi bwe yifashishije ikoranabuhanga, ateganya no gufungura iduka i Kigali
Isimbi ahamya ko uzakenera imyenda ye azayibona kandi bitamugoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .