00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Amanda witegura kwibaruka yagiye gushyigikira umukunzi we ukinira Patriots (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mpera z’icyumweru gishize ni umukino wafunguye amarushanwa ya Basketball Africa League (BAL) yatangiye kubera i Kigali tariki 16 Gicurasi 2021, Patriots igatsinda Rivers Hoopers.

Wamukota Tom Bush ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Patriots BC ihagarariye u Rwanda.

Uyu ari no mu bitwaye neza mu mukino Patriots BBC yatsinzemo Rivers Hoopers amanota 80-63, yari ashyigikiwe bikomeye n’abarimo Isimbi Amanda, umukunzi we benda kwibarukana imfura.

Uyu mukobwa ukuriwe ntibyamubujije kwitabira umukino umukunzi we yakinnye mu rwego rwo kumushyigikira.

Urukundo rw’aba bombi rwagurumanye cyane mu mpeshyi y’umwaka ushize mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

Yaba inkuru z’urukundo rwabo ndetse n’izo kuba uyu mukobwa atwite, ntabwo Isimbi cyangwa Wamukota bigeze bifuza kuzishyira mu itangazamakuru, nubwo kenshi bakunze gutamazwa n’amafoto basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.

Isimbi yari yagiye gushyigikira umukunzi we yambaye umwenda wa nimero ye
Yabanje gufata ifoto ku cyapa kiriho ifoto y'umukunzi we
Bush Wamukota agerageza gutsinda amanota atatu muri uyu mukino
Uyu musore ni umwe mu bafashishije Patriots gutsinda umukino wa mbere muri iri rushanwa
Uhereye ibumoso: Jermaine Cole, Brandon Costner na Bush Wamukota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .