00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isimbi Alliance wamamaye muri sinema mu Rwanda yabengutswe i Nollywood

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gicurasi 2021 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Isimbi Alliance wamamaye muri sinema mu Rwanda muri filime zitandukanye ubu yerekeje amaso n’umutima mu ruhando rwa sinema muri Nigeria ndetse yiteze amahirwe menshi muri uru ruganda rwo muri iki gihugu ruzwi nka Nollywood ruri no mu zikomeye muri Afurika.

Isimbi Alliance yamamaye muri filime zitandukanye zamenyekanye zirimo iya Rwasa aho aho akina yitwa ‘Nelly’.

Ku ikubitiro uyu mukobwa agiye kugaragara muri filime yitwa ‘Lockdown’ yamurikiwe i Lagos ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2021. Iyi filime yatunganyijwe na ‘Overflow Network Limited’.

Muri Werurwe 2021 Isimbi yasinye amasezerano y’imyaka itanu na sosiyete yo muri iki gihugu ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent Managers’. Nyuma yo gusinya aya masezerano, Isimbi yashyikirijwe sheke ya miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria, akabakaba miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mu masezerano hari ingingo ivuga ko iyi sosiyete ari yo yishyura buri kimwe kijyanye n’urugendo rwose Isimbi akora agiye mu kazi.

Hamwe na sosiyete ikomeye mu zitunganya filime muri Nigeria uyu mukobwa yatangiye gukora inshya yitwa ‘Mutoni’. Usibye kuba yaragize igitekerezo mu iyandikwa ry’iyi filime yanahaye izina ry’Ikinyarwanda, Isimbi ni we uzaba ayigaragaramo nk’umukinnyi w’Imena.

Ni filime byitezwe ko izakinirwa muri Nigeria ari naho bahereye bafata amashusho muri Tanzania no mu Rwanda.

Isimbi yagiye muri gahunda zo kwinjira mu ruganda rwa sinema ya Nigeria, mu gihe yari amaze igihe atunganya filime ye ya mbere yanamaze gufatira amashusho ariko itaratangira gusohoka.

Isimbi asinya amasezerano na Sosiyete ireberera inyungu ze

Isimbi n'inshuti ze muri Nigeria ubwo bamurikaga filime yakinnyemo yitwa 'Lockdown'
Uhereye ibumoso: Isimbi Alliance; Umukinnyi wa filime ukomeye, Chioma Choakula; Umunyamideli wo muri Colombia, Nashaira Belisa na Mitchel Ihezue wahagarariye Nigeria muri Miss World mu 2017
Isimbi Alliance amaze kwinjira muri sinema ya Nigeria
Isimbi Alliance aherutse gukorera ibirori by'isabukuru muri Nigeria
Isimbi Alliance yakinnye muri filime nshya yitwa 'Lockdown'
Isimbi Alliance ari kumwe n'umugore wa D'Banj wari witabiriye ibirori by'isabukuru ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .