Ishusho ya Miss Rwanda 2021 mu bibazo byahawe abakobwa bitabiriye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Guhera kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021, abiyandikishije muri Miss Rwanda 2021 baratangira irushanwa, batanga amashusho bavuga ibijyanye n’imishinga yabo buri wese avuga icyo azakorera abanyarwanda naramuka yegukanye iri kamba.

Mu bibazo byohererejwe abakobwa bari guhatana muri iri rushanwa IGIHE yabonye harimo aho babaza umukobwa imyirondoro ye. Ahandi baramubaza bati “Kuki utekereza ko ushobora kuba Nyampinga w’u Rwanda utaha ?”

Bamubaza ibindi bibazo birimo nk’aho bavuga bati “Irushanwa rya Miss Rwanda ni irushanwa rishyira imbere iterambere ry’umwana w’umukobwa, wowe wumva rizaguteza imbere gute ? Ese niriguteza imbere wowe abanyarwanda bagutegerezeho iki mu gihe uzaba ubaye Miss Rwanda 2021?”.

Harimo kandi ibindi bibazo bigira biti “Ni irihe somo iki gihe cy’icyorezo cyakwigishije, ni ubuhe butumwa waha urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange ? Ni iki wumva wifuza kutubwira tutakubajije?”

Aba bakobwa basabwe kuzohereza amashusho ari hagati y’iminota ibiri n’itatu, ndetse ibigaragara muri aya mashusho bikazaba bisobanutse cyane ko ariyo azifashishwa mu guhitamo abakobwa bazagera mu ijonjora rya mbere (Pre-Selection).

Mu minsi ishize Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup [RIB] itegura Miss Rwanda bwatangaje ko kwiyandikisha muri iri rushanwa bizatangira ku wa 8 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 11 Gashyantare.

Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ibikorwa by’amajonjora y’ibanze bizatangira kuva ku wa 9 Gashyantare kugeza ku wa 18 Gashyantare. Kuva ku wa 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku wa 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku wa 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku wa 6 Werurwe.

Abahatana 20 ba mbere bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku wa 6 Werurwe kugeza ku wa 20 Werurwe, ubwo hazaba hatorwa nyampinga wa 2021. Gusoza irushanwa bizabera kuri Kigali Arena kandi bizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda 2021, bazohereza amashusho nyuma batoranyemo abazajya muri Pre-selection

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .