00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya Muzika rya Nyundo ryahembwe mu Banyafurika 100 batanze umusanzu mu iterambere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Ishuri rya Muzika rya Nyundo n’umuhanzi Mutsari bari mu bashimiwe mu bihembo bya PADEV (Prix Africain de Développement) bihabwa Abanyafurika 100 bagaragaje uruhare runini mu iterambere ry’uyu mugabane.

Ibihembo byiswe PADEV bitegurwa n’Umuryango Fondation 225 ukorera ahanini muri Afurika y’Iburengerazuba. Bihabwa abakora mu nzego zitandukanye, bagize uruhare mu kuzana impinduka n’iterambere, barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, abanyamuziki n’abandi.

Muri uyu mwaka ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 16 ndetse mu Rwanda ni ku ya gatatu byari bihabereye.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 26 Nzeri 2021, ni bwo ibirori bya PADEV byabereye muri Kigali Marriot Hotel. Byitabiriwe n’abarenga 200 barimo abacuruzi, ubuyobozi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iterambere rya Afurika.

Muri ibi birori Abanyafurika 100 bashimiwe barimo Muligande Jacques uzwi nka Might Popo, Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika rya Nyundo ku bwo gusigasira no guteza imbere umuco wa Afurika.

Undi washimiwe muri ibi birori ni umuhanzi Jean Mutsari washimiwe gusigasira umuco wa Kinyafurika binyuze mu muziki.

Mu bandi bashimiwe harimo ibigo nka Rwanda Convention Bureau na Rwanda Cooperation.

Umuyobozi wa Fondation 225 itegura iki gikorwa, Koffi Kouadio, yashimiye Abanyafurika bagaragaza ubushake mu gutuma Afurika yihuta mu iterambere.

Ati “Ni iby’agaciro kugira Abanyafurika bakora cyane ngo umugabane wabo ukomeze gutera imbere, ni nayo mpamvu natwe twatekereje kujya tubashimira kandi twe twemera ko buri wese wakoze neza aba akwiye kubishimirwa. Twishimiye kuba twabashije gukora igikorwa cy’uyu munsi tukanashimira u Rwanda rudahwema kudufasha kugitegura neza.”

PADEV ni ibihembo bihabwa Abanyafurika 100 bitwaye neza kurusha abandi mu guteza imbere Umugabane wa Afurika.

Ibihembo bya PADEV byatangiye gutangwa mu 2006 i Abidjan muri Côte d’Ivoire, bigizwemo uruhare n’imiryango y’abasivili bo mu bihugu 12 bya Afurika. Bifite intego yo kuzamura abahanga udushya no kwereka Abanyafurika bose ko bashobora gutanga umusanzu mu guteza imbere umugabane wabo n’ibihugu bakomokamo.

Mighty Popo uyobora Ishuri rya Muzika rya Nyundo ari mu bashimiwe
Frank Gumira (uhagaze ibumoso) ni we uhagarariye Fondation 225 na PADEV mu Rwanda
Ibi birori byo gushimira abantu bitwaye neza mu guteza Umugabane wa Afurika imbere bibaye ku nshuro ya 16 ndetse ni ubwa gatatu byabereye mu Rwanda
Charles Murigande ari mu batanze ibihembo
Charles Murigande yari umwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibi birori
Umuhanzi Mutsari ari mu bashimwe
Hahembwe Abanyafurika 100
Perezida wa Fondation 225 itegura PADEV, Koffi Kouadio, ubwo yagezaga ubutumwa bwe ku bitabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .