Ishimwe rya Davis D wahiriwe birushijeho mu bihe by’amage

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Werurwe 2021 saa 11:17
Yasuwe :
0 0

Icyishaka David [Davis D] ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane mu Rwanda muri iki gihe ndetse uvuze ko ari mu bahanzi baza hafi mu bafite ibihangano bikunzwe cyane ntabwo waba uri kure y’ukuri.

Uyu musore wizihije isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021, ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n’umuziki kuva mu Ukwakira 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Dede’.

Iyi yarakunzwe ndetse mu ntangiro za 2020 yari iri mu zihariye igikundiro ku maradiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, igikundiro cyayo cyagaragaye no mu bitaramo bya Tour du Rwanda byabaye muri Gashyantare 2020, ndetse n’icya Kigali Jazz Junction cyabaye muri Werurwe 2020.

Nyuma yaho isi yose yahise yugarizwa n’icyorezo cya COVID-19, uyu muhanzi ariko kimwe n’abandi benshi akomeza guhanyanyaza ndetse abona umwanya mwiza wo gukora ibihangano byakunzwe birushijeho ndetse izina rye riratumbagira rirenga urwego ryari risanzwe ririho kuko yafatwaga nk’umuhanzi utaremeza abanyarwanda, ko ashoboye kandi yakora ibihangano byinshi bifite icyanga.

Yabwiye IGIHE ko yishimira ko umwaka wa 2020 na 2021 [n’ubwo utararangira] yamuhiriye cyane ariko avuga na none ari ibihe bikomeye kuri we ndetse yababajwe n’uko yagize ibihangano by’umuriri ukomeye mu gihe isi yari iri mu bihe by’icyorezo.

Ati “Ubu ndi kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 ariko nanishimira ko hari intambwe maze gutera mu muziki wanjye. Nari maze igihe kinini nkora gusa ibihangano byanjye bitagira umuriri nk’uwo numvaga nshaka ko bigira ariko icyo nize ni ukudacika intege, ndetse no gutegereza igihe n’isaha y’Imana.”

Yavuze ko ikibazo kimwe cyabayeho ari uko ibihangano bye byakunzwe cyane akagira indirimbo zarebwe cyane ku mbuga zitandukanye mu bihe bikomeye ndetse akavuga ko iyaba ibitaramo biri gukorwa byari kurushaho kumushimisha kuko yari kwegerana n’abakunzi be.

Ati “Wenda imbogamizi yabayeho ikomeye ni uko nagize ibihangano byishimiwe na benshi mu bihe bikomeye Isi yose yari iri mu bihe by’icyorezo ariko icyo nzi ni uko byanga bikunze ubu hari icyerekezo umuziki wanjye ufite abafana babaye benshi, hari n’abambwira ko iyo batangira muri ibi bihe bikomeye batari kwizihirwa nk’uko byagenze.”

Uyu musore ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Afro Killa’.

Ubu indirimbo ye yose ‘Dede’ iri ku rutonde rw’indirimbo 360 zikunzwe kuri BBC Radio 1Xtra ikorera mu Bwongereza, ikina umuziki ugezweho (Urban contemporary and Black music) w’abahanzi bo muri Afurika.

Indirimbo ye iri kumwe n’izindi zikunzwe kuri iyi radiyo zirimo ‘Andele’ ya Daddy Andre ugezweho muri Uganda, ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide, ‘Suzanna’ ya Sauti Sol, ‘Godly’ ya Omah Lay, ‘Doudou’ ya Aya Nakamura n’izindi.

Davis D uhanzwe amaso ubu si uwa none ahubwo ni nka bya bindi umunyarwanda yavuze ko ‘inkono ihira igihe’. Yagiye akora ibihangano byinshi birimo nk’indirimbo yitwa ‘Biryogo’ yamumenyekanishije ‘Sweet Love’, ‘Irekure’, ‘Go Down’, ‘Hennessy’ n’izindi nyinshi ariko zitigeze zifata nk’izo ari gukora ubu.

Afite indirimbo zakunzwe yashyize hanze kuva muri Nyakanga umwaka ushize, zirimo ‘Micro’, ‘Dede’ ndetse na ‘Bon’ aheruka gushyira hanze, ubu ari kwitegura gushyira hanze iyo yise ‘Pose’.

Davis D yatangiye umuziki mu 2010.

Reba indirimbo za Davis D yakoze muri iki gihe gikomeye isi yose iri guhangana na Coronavirus

Reba ikiganiro IGIHE iherutse kugirana na Davis D

Davis D ashimira Imana kubera igikundiro yagize mu mwaka ushize no muri uyu n'ubwo ari imyaka yakomereye benshi
Davis D aheruka gukora indirimbo nshya ayikoreye i Dubai
Davis D amaze iminsi yihariye igikundiro
Davis D ari mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Davis D aritegura album ye nshya
Davis D afite indirimbo ikunzwe muri iki gihe kuri Radiyo ya BBC mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .